Mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu taliki 04, Kamena, 2022 abaturage baramukiye mu muganda.
Ni umuganda wasimbuye uwari bukorwe taliki 28, Gicurasi, 2022 ariko urasubikwa.
Kuri iyo taliki nibwo habaye umukino wa nyuma wa Shampiyona y’Afurika ya Basketball.
Uyu mukino wa nyuma kimwe n’indi yakinwe mbere yawo, yabereye muri BK Arena.
Iyi yahoze yitwa Kigali Arena mbere y’uko Banki ya Kigali igura izina ‘Kigali’ ryahoze kuri Kigali Arena, ikarigura Miliyari Frw 6 mu gihe cy’imyaka itandatu.
Ku byerekeye umuganda wakozwe kuri uyu wa Gatandatu, abaturage basibuye imiferege hafi y’aho batuye, batunganya ubusitani babukuramo amashashi cyangwa ibindi bikoresho bibangamiye ibidukikije.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, Umudugudu wa Kiberinka abaturage bafatanyije mu gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Ni igikorwa kitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda ndetse na Polisi baje kubatera ingabo mu bitugu.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire Mérard Mpabwanamaguru niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muganda.
Hari gahunda y’uko bazasaba inzu 24 zituwemo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 zubatswe mu guhera mu mwaka wa 1998, inkuta zazo zikaba zarasenyutse kubera igihe zimaze.
Ni umudugudu watangijwe wubakirwa imfubyi za Jenoside zibanaga
Abakozi bo muri Ambasade ya Maroc mu Rwanda ndetse na Ambasaderi wayo nabo bawitabiriye.
Amafoto: RBA