Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibihangano Gakondo Nyarwanda Byahawe Umwanya N’Aho Bizajya Byigaragariza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Ibihangano Gakondo Nyarwanda Byahawe Umwanya N’Aho Bizajya Byigaragariza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 November 2023 9:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe kidahindagurika, muri Camp Kigali hagiye kujya habera igitaramo gihuza abahanzi nyarwanda bakora ibihangano nyarwanda mu nzego zitandukanye babimurikire ababikunda.

Ni mu gitaramo bise Kigali Kulture Konnect.

Icyo ku ikubitiro cyaraye gihuje abahanzi n’abakora ibihangano bitandukanye basusurutsa abantu biratinda.

Abacanye umuco ni itorero rya AERG ryitwa Inyamibwa, umusizi Rumaga, Ruto Joel ndetse n’abategura indyo nyarwanda.

Ni  igitaramo cyateguwe na MA Afrika cyabaye ku nshuro ya mbere ariko kizajya kiba buri kwezi nk’uko abagiteguye babitangaje.

Bagize bati:  “Twateguye iki gitaramo dushaka guhuza ibihuriye mu gitaramo nyarwanda byose yaba ari imbyino, imivugo, ibisigo, inanga n’indyo. Mu yandi mezi iki gitaramo kizongera kuba tuzagenda twongeramo n’ibindi yewe duhuze n’imico y’ahandi atari mu Rwanda gusa.”

Igitaramo cyatangiye i saa moya n’iminota 20 aho abanyamakuru Cyiza Aissa na McTino ari bo bari abahuza b’amagambo.

Jabo ucuranga inanga ni we wabimburiye abandi mu murya w’inanga mu ndirimbo yise “Urwandiko” akurikizaho ‘Hinga’, ‘Iyo utaza kubaho’  arangiriza kuyo yise  Ijyanire.

Hakurikiyeho itorero Inyamibwa mu mbyino n’intore zihamiriza.

Umusizi Rumaga yataramye mu bisigo bye aherekejwe n’umuziki wa Shauku band, maze aha abakunzi be igisigo yise  ‘Umugore si umuntu’ na ‘Intambara y’ibinyobwa’ yakoranye na Rusine.

Yaririmbye kandi “Intango”, indirimbo yahuriyeho n’abandi bahanzi harimo n’ijwi rya nyakwigendera Yvan Buravan.

Inanga imubamo
Ruti Joel
Umusizi Rumaga
TAGGED:AERGfeaturedIbihanganoIndirimbo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika: Umupolisi Washinze Ivi Ku Ijosi Ry’Umwirabura Agapfa Nawe Yatewe Icyuma
Next Article Ikirego Cyo Kweguza Apôtre Dr Paul Gitwaza Cyateshejwe Agaciro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Perezida Wa Misiri Yambitse Umupolisi W’u Rwanda Umudali

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Kenya Kubera Urupfu Rwa Odinga 

Kabila Yashinze Ishyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Netanyahu Yavuze Ko Niba Hamas Itamanitse Amaboko Ijuru Rizayigwira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?