Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibihe Isi Irimo Birakomeye, Ibyo Muri DRC Byakemuka…:Ijambo Rya Kagame Muri UN
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibihe Isi Irimo Birakomeye, Ibyo Muri DRC Byakemuka…:Ijambo Rya Kagame Muri UN

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 September 2022 8:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye isi ko ibibazo biri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bishobora gukemuka binyuze mu bushake n’ubufatanye bw’ibihugu birebwa nabyo. Yakomoje no ku miterere y’ibibazo isi ifite muri iki gihe birimo ingaruka z’imihindagurikire y’imikorere y’ikirere.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ijambo rye nyuma y’iryo mugenzi we uyobora Mongolia yari amaze kuvuga.

Uwo ni Perezida Ukhnaagiin Khürelsükh.

Mu ijambo rya Perezida Kagame, hagarutswe ku ngingo zirebana n’uburyo isi y’ubu yugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo umutekano mucye(intambara…), kuzamuka kw’ibiciro ndetse n’uburyo abimukira biyongera kandi bigakorwa mu buryo budakurikije amategeko.

Avuga ko ubufatanye buhamye bushobora kugabanya ubukana bw’ibyo bibazo cyangwa se, aho bishoboka, bigakumirwa burundu.

Ku byerekeye ibiherutse kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko kwitana ba mwana,  igihugu kigashinja ikindi(hagati ya DRC n’u Rwanda) bidatanga umuti.

Yabwiye abari bamuteze amatwi hirya no hino ku isi ko ibibazo byo muri DRC bihamaze imyaka irenga 20 kandi ngo kuva icyo gihe kugeza n’ubu ingabo za UN zoherejwe muri kiriya gihugu ariko ikibazo kigihari.

Ndetse ngo birababaje kuba ibintu bikomeje kuba nabi kandi izo ngabo za UN ari zo nyinshi uyu muryango wohereje ahantu hari hakenewe ubufasha kurusha ahandi  ndetse  zihabwa amafaranga menshi ariko umusaruro’ ukaba usa n’aho ntari uwa ntawo.’

Ati: “ Kuba muri DRC hakiri ibibazo nka biriya byashyize ibihugu bituranye nayo mu kaga ko kugabwaho ibitero n’abarwanyi kandi muri ibyo bihugu harimo n’u Rwanda.”

Icyakora avuga ko gukumira ibyo bitero ari ikintu gishoboka.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo gushinjanya ko runaka agira uruhare mu bibera muri DRC, undi nawe agashinja mugenzi we, ntacyo bigezaho abantu.

Ibyiza ngo ni uko ibihugu bikorana, hagashakwa umuti uhuriweho n’impande zose ziri mu kibazo kandi ngo nta kabuza cyakemuka.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse no ku bibazo by’ubuzima byugarije Afurika by’umwihariko birimo kurwanya HIV/AIDS no  kurwanya igituntu na Malaria.

Yabwiye abagize UN ko ubufatanye buhamye bushobora gucyemura byinshi harimo n’ikibazo cya DRC

Avuga ko kuba harashyizweho ikigega kitwa Global Fund ngo gifashe mu kurwanya ziriya ndwara ari ikintu cyo kwishimira.

Ku rundi ruhande, avuga ko Afurika ikora uko ishoboye ngo igere ku byo yiyemeje mu kurwanya indwara n’ibindi bibazo byugarije abayituye ariko akavuga ko igomba gukora byinshi kurushaho.

Yavuze no ku muhati w’u Rwanda n’Afurika mu kubaka inganda zikora inkingo za COVID-19 n’izindi ndwara, avuga ko ari igikorwa kizafasha uyu mugabane kubona inkingo zo gukingira abaturage bawo igihe cyose ku isi hazaba hongeye kwaduka ikindi cyorezo.

Mu  buryo buvunaguye,  Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko inama ya CHOGM iherutse kubera mu Rwanda yageze kuri byinshi birimo no kwiyemeza kugeza uyu muryango kuri byinshi birimo kwita ku bidukikije, kubaka ibikorwaremezo mu buryo budahungabanya ibidukikije no guha urubyiruko umwanya  uhagije mu bikorerwa mu bihugu byarwo.

Ku byerekeye umusanzu w’u Rwanda mu gufasha ibindi bihugu gutekana, Perezida Kagame yavuze ko igihugu cye cyagiranye ubufatanye n’ibindi bihugu kandi ko bwatanze umusaruro wo kwishimira.

Muri byo harimo Mozambique, Repubulika ya Centrafrique n’ahandi.

Yavuze ko n’ubwo bidashoboka ko abantu babona hakiri kare ikibazo cy’umutekano cyangwa ikindi cyose kizavuka, arikoko gukorana kugira ngo habeho kwitegura mu rugero runaka ndetse habeho no gufashanya mu guhangana n’icyo kibazo, byo bishoboka!

Kagame aganira n’Umuyobozi w’Ubumwe bw’u Burayi Ursula von der Leyen na Minisitiri w’Intebe w’u Budage Olaf Scholz

 

TAGGED:AbibumbyeDRCKagameUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 3% By’Abanyarwanda Banduye VIH, Ababana Bahuje Ibitsina Ubwandu Ni 6.5% -RBC
Next Article Dusobanukirwe Na ‘Rosh HaShanah’: Umunsi Wo Kuvuza Impanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?