Perezida Paul Kagame yaraye abwiye isi ko ibibazo biri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bishobora gukemuka binyuze mu bushake n’ubufatanye bw’ibihugu birebwa nabyo. Yakomoje no ku miterere y’ibibazo isi ifite muri iki gihe birimo ingaruka z’imihindagurikire y’imikorere y’ikirere.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ijambo rye nyuma y’iryo mugenzi we uyobora Mongolia yari amaze kuvuga.
Uwo ni Perezida Ukhnaagiin Khürelsükh.
Mu ijambo rya Perezida Kagame, hagarutswe ku ngingo zirebana n’uburyo isi y’ubu yugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo umutekano mucye(intambara…), kuzamuka kw’ibiciro ndetse n’uburyo abimukira biyongera kandi bigakorwa mu buryo budakurikije amategeko.
Avuga ko ubufatanye buhamye bushobora kugabanya ubukana bw’ibyo bibazo cyangwa se, aho bishoboka, bigakumirwa burundu.
Ku byerekeye ibiherutse kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko kwitana ba mwana, igihugu kigashinja ikindi(hagati ya DRC n’u Rwanda) bidatanga umuti.
Yabwiye abari bamuteze amatwi hirya no hino ku isi ko ibibazo byo muri DRC bihamaze imyaka irenga 20 kandi ngo kuva icyo gihe kugeza n’ubu ingabo za UN zoherejwe muri kiriya gihugu ariko ikibazo kigihari.
Ndetse ngo birababaje kuba ibintu bikomeje kuba nabi kandi izo ngabo za UN ari zo nyinshi uyu muryango wohereje ahantu hari hakenewe ubufasha kurusha ahandi ndetse zihabwa amafaranga menshi ariko umusaruro’ ukaba usa n’aho ntari uwa ntawo.’
Ati: “ Kuba muri DRC hakiri ibibazo nka biriya byashyize ibihugu bituranye nayo mu kaga ko kugabwaho ibitero n’abarwanyi kandi muri ibyo bihugu harimo n’u Rwanda.”
Icyakora avuga ko gukumira ibyo bitero ari ikintu gishoboka.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo gushinjanya ko runaka agira uruhare mu bibera muri DRC, undi nawe agashinja mugenzi we, ntacyo bigezaho abantu.
Ibyiza ngo ni uko ibihugu bikorana, hagashakwa umuti uhuriweho n’impande zose ziri mu kibazo kandi ngo nta kabuza cyakemuka.
Umukuru w’u Rwanda yagarutse no ku bibazo by’ubuzima byugarije Afurika by’umwihariko birimo kurwanya HIV/AIDS no kurwanya igituntu na Malaria.
Avuga ko kuba harashyizweho ikigega kitwa Global Fund ngo gifashe mu kurwanya ziriya ndwara ari ikintu cyo kwishimira.
Ku rundi ruhande, avuga ko Afurika ikora uko ishoboye ngo igere ku byo yiyemeje mu kurwanya indwara n’ibindi bibazo byugarije abayituye ariko akavuga ko igomba gukora byinshi kurushaho.
Yavuze no ku muhati w’u Rwanda n’Afurika mu kubaka inganda zikora inkingo za COVID-19 n’izindi ndwara, avuga ko ari igikorwa kizafasha uyu mugabane kubona inkingo zo gukingira abaturage bawo igihe cyose ku isi hazaba hongeye kwaduka ikindi cyorezo.
Mu buryo buvunaguye, Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko inama ya CHOGM iherutse kubera mu Rwanda yageze kuri byinshi birimo no kwiyemeza kugeza uyu muryango kuri byinshi birimo kwita ku bidukikije, kubaka ibikorwaremezo mu buryo budahungabanya ibidukikije no guha urubyiruko umwanya uhagije mu bikorerwa mu bihugu byarwo.
Ku byerekeye umusanzu w’u Rwanda mu gufasha ibindi bihugu gutekana, Perezida Kagame yavuze ko igihugu cye cyagiranye ubufatanye n’ibindi bihugu kandi ko bwatanze umusaruro wo kwishimira.
Muri byo harimo Mozambique, Repubulika ya Centrafrique n’ahandi.
Yavuze ko n’ubwo bidashoboka ko abantu babona hakiri kare ikibazo cy’umutekano cyangwa ikindi cyose kizavuka, arikoko gukorana kugira ngo habeho kwitegura mu rugero runaka ndetse habeho no gufashanya mu guhangana n’icyo kibazo, byo bishoboka!