Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibihugu Bivuga Igifaransa Biriga Uko Ghana Yaba Umunyamuryango
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ibihugu Bivuga Igifaransa Biriga Uko Ghana Yaba Umunyamuryango

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 October 2024 11:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame na Madamu we bari i Paris mu Bufaransa mu Nama ya 19 ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu muryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa OIF iri bwige uko Ghana yaba umunyamuryango.

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 04 Ukwakira, 2024, ikaziga no ku ngingo y’uko Ghana yaba umunyamuryango kuko yari isanzwe ari indorerezi.

Bariga kandi no ku busabe bwa Angola kugira ngo ibe indorerezi.

Iriga no ku bibazo byugarije Isi ndetse n’ibisubizo byabyo birimo guhanga udushya n’imishinga hifashishijwe ururimi rw’Igifaransa.

Iyo nama kandi irayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Irabera ahitwa Villers-Cotterêts ikagira insanganyamatsiko igira iti “Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa”.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko akigera i Paris, Perezida Kagame Paul yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Charles Michel.

Baganiriye ku bireba umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.

Ku munsi wa mbere w’Inama ya OIF, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, bazitabira isangira rizayoborwa na Perezida Emmanuel Macron na Madamu we Brigitte Macron.

Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizayoborwa na Perezida Macron aho abazabyitabira bazaganira ku bufatanye n’ubutwererane bugamije intego zihuriweho hagati y’ibihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, abayitabiriye bemeje ko inama itaha yo ku rwego rwabo izabera i Kigali mu 2025.

Iyi nama izasozwa n’isinywa ry’amasezerano y’i Villers-Cotterêts.

TAGGED:featuredGhanaIgifaransaInamaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Arashaka Guhindura Itegeko Nshinga
Next Article Ibitaro Bya Muhororo Bigiye Gusenywa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?