Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibikubiye Mu Nyandiko Y’Umwimerere Ya Albert Einstein
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Ibikubiye Mu Nyandiko Y’Umwimerere Ya Albert Einstein

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 May 2021 8:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Albert Einstein ni umwe mu bahanga bakomeye kurusha abandi babayeho mu mateka y’isi. Uretse kuba yari umuhanga mu mibare n’ ubugenge yari n’umuhanga mu gucuranga icyuma cy’umuziki bamwe bivuga ko gikomera kwiga kurusha ibindi kitwa Violon.

Yatangiye gukunda umuziki afite imyaka 13 ndetse ngo ni Nyina wawumukundishije amugurira violon, undi arayiyigisha.

Mu kuyikina yakundaga kwigana umuziki wa Mozart na Beethoven, aba bakaba ari abahanga mu muziki bazwi kurusha abandi babayeho mu mateka y’Isi.

Inyandiko Einstein yandikiye Ludwik Silberstein

Kimwe mu bintu abahanga bamwibukiraho kandi cyahinduye imitekerereze yabo mu bugenge ni inyandiko yanditse mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 20 zasobanuye isano n’imikoranire iri hagati y’igihe( time), imbaraga( energy) n’ikintu( mass).

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni inyandiko yanditse mu mwaka wa 1905. Uretse kuba iyi nyandiko yaragiriye akamaro abanyabugenge, iz’umwimerere nkayo zikiriho zirahenze cyane k’uburyo hari rumwe muri zo ruherutse kugurishwa miliyoni 1.2$.

Iyi nyandiko niyo yanditseho formula( imbumbe y’igitekerezo) izwi cyane yitwa

‘E = mc²’ .

Yaguzwe n’ikigo cy’i Boston muri Massachusetts kitwa  RR Auctions.

I

Abaharaniraga kuyigura mbere bifuzaga gutanga700 000$ ariko haza kiriya kigo kiyigura ku giciro twavuze haruguru.

- Advertisement -

RR Auctions yirinze gutangaza amazina y’uwayiguze.

Ubu ku Isi hari inyandiko enye gusa z’umwimerere zanditswe na Albert Einstein ariko iriya iherutse kugurwa na kiriya kigo niyo yonyine yari itunzwe n’umuntu ku giti cye, izindi zibitswe na za Kaminuza.

Uriya muntu wayigurishije kiriya kigo nawe yayikuye kuri benewabo b’Umunyabugenge w’Umunyamerika ariko wakomokaga muri Pologne witwaga Ludwik Silberstein wari inshuti ya Einstein.

Einstein amaze gukora iriya formula yayoherereje Ludwik Silberstein amubwira ko ikibazo yari amaze iminsi yibaza ari yo izagisubiza.

E = mc2  yayanditse ubwo yari umwarimu muri Kaminuza ya Princeton University.

Igitangaje ni uko n’ubwo bari inshuti bisanzwe, Ludwik Silberstein niwe wari uzwiho guhora ajora inyandiko za Albert Einstein.

Muri 1946 nibwo Dr Silberstein yatangiye kwemera ko burya Einstein yari afite ukuri.

Albert Einstein

Nyuma nibwo yaje gutangira kujya muri za Kaminuza gusobanurira abanyeshuri ibitekerezo bya Albert Einstein waje kwitaba Imana mu mwaka wa 1955.

Umwe mu buvivi bwa  Dr Silberstein niwe uherutse kugurisha inyandiko bwite ya Einstein yanditsemo ya formula twavuze haruguru.

Mu mwaka wa 2018 hari indi nyandiko ya Albert Einstein yagurishijwe miliyoni 3$.

Yari irimo ibitekerezo bye ku madini, aho yavugaga ko amadini ndetse n’irya Kiyahudi( nawe yari Umunyahudi nk’uko byari bimeze kuri Ludwik Silberstein) ari ibitekerezo bya cyana bigamije gushimisha imyuka itaboneka bikomoka ku ntege nke za muntu,  ibyo yise ‘Childish Superstition’ Born of ‘Human Weakness’.

TAGGED:CyamunaraEinsteinfeaturedInyandikoUbugenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intambara Y’Abatalibani Kuri Leta Y’Afghanistan Yubuye
Next Article Umukozi Wa RIB Yafashwe Yakira Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?