Ibikubiye Muri Raporo Y’Inzu Zo Kwa Dubai Biteye Inkeke

Mu mwaka wa 2017 ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, cyasohoye raporo yabwiraga inzego z’Umujyi wa Kigali n’izindi ko imyubakirwe y’inyubako nyinshi zo guturamo ziswe Urukumbuzi Estate zitari zujuje ubuziranenge.

Inzego zabyimye amatwi kugeza ubwo  zimwe mu nzu z’iriya nyubako zasenyukaga kandi biba bidateye kabiri.

Izi nzu zubatswe ahitwa Kinyinya ni iza rwiyemezamirimo witwa Jean Nsabimana bahimbye Dubai.

Zari zigizwe n’inzu 250 ariko muri Werurwe, 2023 zimwe zatangiye guhirima.

- Advertisement -

The New Times ivuga ko hari raporo yabonye irimo amakuru y’iperereza yerekanaga ko hari amabwiriza y’ubuziranenge mu myubakire y’inyubako zo guturwamo atarakurikijwe ubwo ziriya nzu zubakwaga.

Ibipimo by’amazi, sima n’umucanga ntibyubahirijwe uko byagombaga cyane cyane ibyerekeranye n’inkingi ziteruye inzu.

Amazi ntiyari yarayobowe neza nk’uko byasabwaga.

Iriya raporo ivuga ko amazi yari yarayobowe mu muhanda kandi bidakwiye.

Si  amazi gusa atari yarahawe umuyoboro, ahubwo n’amashanyarazi ndetse n’uburyo bwo kwita ku myanda ntibyari byarahawe uburyo buboneye bwo kwitabwaho.

Muri raporo yavuzwe haruguru handitsemo ko amatafari atari akomeye kandi akanyagirwa, imitutu igaragara mu nkuta ndetse ngo imbaho z’inzugi ntizari zumye neza bituma zitangira kubyimba kubera ko ibiti bazibajemo bitabanje kumishwa neza.

Raporo ivuga ko ku ikubitiro, abagiye muri ziriya nzu babanje kwizera ko zikomeye ndetse bazijyamo bishimiye igiciro cyazo.

Bidateye kabiri baje gusanga inzu bitaga nziza, ahubwo zari zisondetse bahita basaba ko zavugururwa zikubakwa mu buryo bukomeye.

Hari bimwe byakozwe ariko bya nyirarureshwa. Gusana byatwaye Miliyoni Frw 5.

Inzu zimwe zaravaga, izindi zikagira imiferege isohorera amazi mu muhanda bigatuma anuka.

Nyuma yo kubona ko izo nzu zisondetse, ubuyobozi bwa RHA bwategetse ko kubaka inzu zari zisigaye zitaruzura bihagarikwa.

Bwasabye ko hashakwa abahanga bazi neza kubaka inzu nka ziriya bakaba ari bo bahabwa ako kazi.

Zarubatswe ariko mu kwezi gushize( Werurwe, 2023), zimwe zirongera zirahirima.

Umuyobozi w’agateganyo wa Rwanda Housing Authority witwa Noël Nsanzineza yabwiye The New Times ko abakozi ba RHA baherutse gusubira yo ngo berebe icyaba cyarabiteye hanyuma ‘bazongere’ batange raporo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version