Bugesera: Abaturage ‘Barasuhutse’ Kubera Inzara

Hari abatuye Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera babwiye itangazamakuru ko inzara yabariye bahitamo gusuhukira mu Murenge baturanye wa Kamabuye kuhashaka akazi.

Babwiye TV 1 ko izuba ryatumye n’imbuto bateye yuma bityo bagasaba ubuyobozi ko bwabatabara bakabona icyo bashyira mu nda.

Abo baturage bavuze ko Akarere gaheruka gutanga ubufasha, ariko butageze kuri bose bituma abasigaye basuhukira mu wundi murenge.

Ikiribwa kihiganje ni ikijumba.

- Advertisement -

Hari abavuga ko bakubitira abana kuryama banga ko barara barira ngo barashaka kurya.

Ati: “Iyo ukoreye ibyo bihumbi bibiri (Frw 2000) uhahamo ibijumba by’igihumbi(Frw1000) ukabyohereza, ukabohereza Frw 1000 bagapfa gushakamo izo mboga.”

Hari umubyeyi wo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera wemera ko nawe hari ubwo ajya mu Karere ka Nyanza kuhaca inshuro.

Umurenge wa Nyarugenge ugizwe n’utugari dutanu n’imidugudu 39.

Utwo tugari ni Gihinga, Kabuye, Murambi, Ngenda na Rugando.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa kamwe muri utu tugari (ni akagari ka Kabuye) witwa Jean Pierre Rukundo yabwiye Taarifa ko nta makuru yatanga kubera ko bisaba ko aba areba uyamwaka.

Ati: “ Nk’ubu urambaza ibintu wibereye i Kigali! Ibyiza ni uko wazaza kuri terrain ukabaza abaturage nanjye nkagusubiza.”

Icyakora ngo ‘imvura iragwa’.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko mu minsi yashize hari ibiribwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije n’inzego z’ibanze yahaye abatuye Akarere ka Bugesera, abatuye akarere ka Huye, aka Ruhango, aka Nyanza, aka Gisagara n’akarere ka Muhanga.

Guverinoma ifite gahunda yo kuzabyaza umusaruro ibiyaga byinshi biba mu Karere ka Bugesera, amazi yabyo agakoreshwa mu kuhira imyaka iri ku butaka buri mu byanya bitunganyijwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version