Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibimenyetso Bikomeje Kuba Byinshi Ko Ntamuhanga Cassien ‘Yafashwe’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Ibimenyetso Bikomeje Kuba Byinshi Ko Ntamuhanga Cassien ‘Yafashwe’

admin
Last updated: 30 May 2021 12:26 pm
admin
Share
SHARE

Ku mbuga nkoranyambaga, mu binyamakuru bitandukanye, kuva mu minsi ishize hakomeje kugaragara urujijo kuri Ntamuhanga Cassien watorotse gereza mu Rwanda, bikekwa ko yafatiwe muri Mozambique nubwo nta nzego za leta zirabyemeza.

Mu 2015 nibwo Ntamuhanga yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu rubanza yareganwagamo n’abarimo Kizito Mihigo, ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, byatangajwe ko Ntamuhanga yatorotse gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza akoresheje imigozi. Kuva ubwo ntihongeye kumenyekana irengero rye. Amakuru yaje kwemeza ko asigaye aba muri Mozambique.

Guhera ku wa 24 Gicurasi inkuru z’ifatwa rye zabaye nyinshi, ku wa 28 Gicurasi byemezwan ’ihuriro yabarizwagamo ryiswe RANP-Abaryankuna, ko bamenye amakuru ko yafashwe.

Mu itangazo basohoye, bavuze ko ubuyobozi bw’urwo rugaga “bubabajwe” no gutangaza ko “Cassien Ntamuhanga yafashwe agafungwa mu gihugu cya Mozambique ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021.”

Bavuga ko yafashwe na Polisi ya Mozambique bisabwe n’u Rwanda, kandi ko ashobora koherezwa i Kigali.

Ntamuhanga arashakishwa cyane kuko yahunze ubutabera atarangije igihano cy’imyaka 25 yakatiwe mu 2015, ndetse aheruka gukatirwa indi myaka 25 mu rubanza yarezwemo adahari, aho we n’abandi 12 barimo umunyamakuru Phocas Ndayizera baregwaga ibyaha by’iterabwoba.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye Taarifa ko ibyo kuba Ntamuhanga yaba yarafashwe “ntabwo mbizi.”

Mozambique ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bibamo Abanyarwanda benshi bakora imirimo itandukanye y’ubucuruzi, n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihisheyo.

Ni kimwe n’abakorana n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Bafite ibikorwa bitandukanye muri kiriya gihugu nk’uko byagiye bigaragazwa mu manza zitandukanye z’abaregwa iterabwoba.

Kuba Ntamuhanga yaba yarafashwe bigenda bihuzwa n’umubano mwiza u Rwanda na Mozambique bifitanye, aho mu mpera za Mata Perezida Filipe Nyusi yasuye u Rwanda, akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku mutekano.

TAGGED:featuredNtamuhanga CassienPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyifurije Isabukuru Nziza Babe Baretse Ntiragera Kandi COVID-19 Iracyahari: CP Kabera
Next Article IBUKA Yashimye Intambwe U Bufaransa Bwateye Mu Ruzinduko Rwa Macron
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?