Ku mbuga nkoranyambaga, mu binyamakuru bitandukanye, kuva mu minsi ishize hakomeje kugaragara urujijo kuri Ntamuhanga Cassien watorotse gereza mu Rwanda, bikekwa ko yafatiwe muri Mozambique nubwo nta nzego za leta zirabyemeza.
Mu 2015 nibwo Ntamuhanga yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu rubanza yareganwagamo n’abarimo Kizito Mihigo, ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, byatangajwe ko Ntamuhanga yatorotse gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza akoresheje imigozi. Kuva ubwo ntihongeye kumenyekana irengero rye. Amakuru yaje kwemeza ko asigaye aba muri Mozambique.
Guhera ku wa 24 Gicurasi inkuru z’ifatwa rye zabaye nyinshi, ku wa 28 Gicurasi byemezwan ’ihuriro yabarizwagamo ryiswe RANP-Abaryankuna, ko bamenye amakuru ko yafashwe.
Mu itangazo basohoye, bavuze ko ubuyobozi bw’urwo rugaga “bubabajwe” no gutangaza ko “Cassien Ntamuhanga yafashwe agafungwa mu gihugu cya Mozambique ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021.”
Bavuga ko yafashwe na Polisi ya Mozambique bisabwe n’u Rwanda, kandi ko ashobora koherezwa i Kigali.
Ntamuhanga arashakishwa cyane kuko yahunze ubutabera atarangije igihano cy’imyaka 25 yakatiwe mu 2015, ndetse aheruka gukatirwa indi myaka 25 mu rubanza yarezwemo adahari, aho we n’abandi 12 barimo umunyamakuru Phocas Ndayizera baregwaga ibyaha by’iterabwoba.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye Taarifa ko ibyo kuba Ntamuhanga yaba yarafashwe “ntabwo mbizi.”
Mozambique ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bibamo Abanyarwanda benshi bakora imirimo itandukanye y’ubucuruzi, n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihisheyo.
Ni kimwe n’abakorana n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Bafite ibikorwa bitandukanye muri kiriya gihugu nk’uko byagiye bigaragazwa mu manza zitandukanye z’abaregwa iterabwoba.
Kuba Ntamuhanga yaba yarafashwe bigenda bihuzwa n’umubano mwiza u Rwanda na Mozambique bifitanye, aho mu mpera za Mata Perezida Filipe Nyusi yasuye u Rwanda, akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku mutekano.