Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibimenyetso Bivanwa Ku Mubiri W’Umuntu Bifasha Iki Ubugenzacyaha?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Ibimenyetso Bivanwa Ku Mubiri W’Umuntu Bifasha Iki Ubugenzacyaha?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 June 2021 9:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kugenza ibyaha bigira uburyo n’amikoro bisaba. Kubera ko abakora ibyaha babikora mu buryo bufifitse bagamije kuzayobya uburari, bisaba ko abagenzacyaha bagira ubumenyi bwihariye buzabafasha kubatahura no kumenya aho bahera bagenza ibyaha.

Ibyaha rero bigira amoko yabyo n’ubukana bikoranwa bugatandukana.

Iyo ari icyaha gikomeye ni ukuvuga nko guhohotera umwana agasambanywa, kwica umuntu n’ibindi, umuntu ukekwaho icyo cyaha agafatwa  akagezwa mu bugenzacyaha, hakenerwa ibindi bimenyetso kugira ngo bifashe ubugenzacyaha kuzuza idosiye.

Bumwe mu buhanga bukoreshwa muri iri perereza ni ugukusanya ibimenyetso bivanywa ku mubiri w’umuntu, ni ukuvuga ibivanwa ku matembabuzi aca mu myanya itandukanye y’umubiri ariyo amacandwe, amasohoro, inkari n’icyuya.

Hari n’ubwo bakoresha umusatsi w’umuntu cyangwa igufwa rye.

Intego y’abagenzacyaha iba ari ukureba niba nta karemangingo fatizo k’umuntu runaka(ukekwa) kaba kasigaye ku mubiri w’umuntu runaka( wahohotewe) cyangwa kuri kimwe mu bye.

‘Kimwe mu bye’  bivugwa hano harimo amashuka(igihe habayeho gusambanywa) cyangwa ahandi hantu abagenzacyaha bemeje ko hashobora kuba ari ho hakorewe icyaha runaka.

Aha niho bita mu Cyongereza ‘Crime Scene’.

Kumenya isano n’ihuriro biri hagati y’uturemangingo fatizo twa runaka ukekwa n’utwa runaka wundi uvugwaho gukorerwaho icyaha, ni amakuru y’ingenzi ku mugenzacyaha kugira ngo bimufashe kuzuza idosiye izagezwa imbere y’ubushinjacyaha.

 Ikintu kigomba kumvikana aha ni uko ubugenzacyaha buba bugamije gufasha ubutabera kubona ibimenyetso bwazaheraho buha ubutabera uwahemukiwe.

Ntabwo abagenzacyaha bakora akazi kabo bagamije kugira uwo bihimuraho, kuko bakora mu nyungu z’uwahemukiwe n’iz’umuryango muri rusange.

Tugarutse ku turemangingo fatizo, abahanga bemeza ko tuba mu kitwa Acide Desoxyribo Nucléique(ADN/DNA), iyi ikaba ari ingobyi ikubiyemo amakuru y’ingenzi atandukanya runaka na runaka, uko yaba asa kose.

Uretse impanga zisa tuku tuku (vrai jumeaux), abandi bose ntibashobora guhuza 100% ibirango by’uturemangingo fatizo.

Uku kuri gushingiye kuri science gufasha abahanga kumenya isano iri hagati ya runaka na runaka haba mu buryo bw’amaraso cyangwa ubundi ubwo ari bwo bwose.

Ubwo abana bavugaga ko ari aba nyakigendera Gaspard Mirimo bazamuraga ikirego bavuga ko nabo bakwiye guhabwa umugabane ku mutungo uriya munyemari yasize, bikabyara impaka z’urudaca kuko umugore wa Mirimo atabemeraga, urukiko rutegetse ko atabururwa hagapimwa ibimenyetso bivanwa ku mubiri.

Gukusanya ibimenyetso byavanywe ku mubiri w’umuntu bigirira ubugenzacyaha akamaro kanini

Tariki 15, Mutarama, 2021 nibwo ababishinzwe bagiye gutaburura umubiri wa Gaspard Mirimo wari ushyinguye mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo, kubera itegeko ry’umucamanza.

Mu magambo avunaguye, ubuhanga mu gukusanya ibimenyetso bivanywe ku mubiri,  kubisesengura no kubigeza ku butabera bisaba kumenya guhuza science n’amategeko.

Kubera akamaro k’ibi bimenyetso, ubugenzacyaha busaba abantu kwirinda kubyangiza cyangwa kubihisha ahubwo  bakabirinda kugira ngo bifashe abagenzacyaha kubona amakuru akenewe mu gukurikirana abakekwaho ibyaha.

TAGGED:ADNAmasohoroDNAfeaturedIbimenyetsoUbugenzacyahaUturemangingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibitaro Byakira Abarwaye COVID-19 Muri Uganda Byuzuye
Next Article Amahanga Akora Bike Kugira Ngo Impunzi Zitahuke-Angelina Jolie
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?