Minisitiri w’Ibidukikije Arakwiye Bernadette avuga ko kimwe mu bintu bikomeye byanduza ibishanga byo muri Kigali ari ukubisukamo amazi yanduye.
Mu butumwa yari yageneye abaje mu muganda wihariye wabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 20, Ukuboza, 2025 niho yabivugiye, ukaba waritabiriwe n’abaturage n’ubuyobozi.
Wari uwo gutera ibiti no gukusanya imyanda mu gishanga cya Rugenge–Rwintare kiri gusubiranywa mu buryo bugezweho kikaba kimwe mu bindi bine byo mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muganda wakozwe mu rwego gushyigikira umushinga wo gusazura no kubungabunga ibyo bishanga, hagamijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Minisitiri Dr Arakwiye yagize ati: “Kugira ngo ibishanga bigere ku ntego twifuza, bisaba uruhare rwa buri wese. Kubibungabunga si inshingano za Leta yonyine, ni inshingano rusange.”
Yunzemo ko kizira ko abantu bamena imyanda ikomeye mu gishanga cyangwa kuyohereza yo.
Yongeyeho ko umushinga wo gutunganya ibi bishanga uzarangira mu mwaka utaha wa 2026, ariko ashimangira ko kubibungabunga bizakomeza no nyuma y’iyo mirimo, binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi.
Ibishanga bitanu bigomba gutunganywa ni icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n’icya Nyabugogo.
Kubisana ni umushinga wa Miliyari Frw 80.


