Isaie Nzeyimana ni umwarimu wa Filozofiya muri Kaminuza y’u Rwanda no muri za Seminari. Mu nyandiko yageneye Taarifa Rwanda ivuga ku biherutse gusabwa n’Inkoranyabitabo y’Igihugu by’uko abantu bayishyira ibitabo bandika cyangwa banditse ku Rwanda, yanditse ko bizaterwa n’ubushake bw’abanditsi.
Claude Nizeyimana uyobora iyi nyubako aherutse kubwira itangazamakuru ko icyo yifuza ari uko habaho ibiganiro hagati y’intiti n’ubuyobozi bw’ikigp ayobora hakarebwa uko ibitabo byihariye bivuga ku mateka y’Abanyarwanda mu ngeri zayo zose byabungwabungwa.
Mu kubikora, hazabamo kureba niba ababifite batabiha iki kigo gikorera muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kikabibika ahatekanye cyangwa se bakabikigurisha cyangwa se bakagiha kopi.
Ibi ariko ni ibintu bigomba kuganirwaho kuko nk’uko Prof Isaie Nzeyimana abivuga, igitabo ni umutungo bwite wa nyiracyo.
Yatwandikiye ati: “Izo nyadiko aho ziri ni umutungo wa ba nyirazo. Aho zishobora kubarizwa hose, haba ari mu bantu ku giti cyabo, abanyamateka n’abandi bahugukiwe ku mateka y’u Rwanda; haba ari no mu bigo nk’ibya Leta n’ibya Kiliziya, cyane cyane Gatolika; haba ari imbere mu gihugu no hanze y’igihugu nko mu bihugu byakolonije n’ibyagizwe indagizo ku Rwanda: mu Budage no mu Bubiligi. haba ari no ku kicyaro gikuru cya Kiliziya Gatolika ku isi.”
Abenshi batunze izo nyandiko ku giti cyabo ni abarimu b’amateka n’abanyeshuri babo baba bakorera Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD.
Nzeyimana avuga ko niba Inkoranyabitabo y’igihugu ishaka ibyo bitabo biri mu tubati tw’abaturage, ikwiye kubanza kubiganiraho n’ababifite ba nyirabwo bakabiyemerera kuko ‘bashobora no kubyanga.’
Baramutse babyemeye, nibo bagena uburyo bwo kuzitanga, bakaba bazitanga uko zakabaye, bashobora no kwemera ko hakorwa “photocopie” cyangwa se hakabaho kubishyira mu rwego rw’ikoranabuhanga ibyo Isaie Nzeyimana yise “digitalisations”.
Ibi ariko, avuga ko bitagombye gukorwa ku nyandiko z’amateka y’u Rwanda zonyine ahubwo n’izindi zirimo izivuga ku bumenyi bw’isi bw’u Rwanda, amategeko, politiki, ubuvuzi gakondo, ikoranabuhanga rya kera mu Banyarwanda, ibitabo bikubiyemo ibyataburuwe mu matongo n’ibindi.
Ati: “Muri ibi bihe by’impimduka mu mitekerereze no mu mikorere, u Rwanda ruhereye kuri rwo, ubwo bumenyi bwagira akamaro mu myigishirize, mu bushakashatsi ku Rwanda, no mu gukora za politike zihereye ku byahoze mu Rwanda bifite agaciro.”
Umuhanga muri Filozofiya avuga ko hakwiye no gukorwa ikusanyamakuru ku bahanga banditse ku mateka y’u Rwanda bagashyirwa ku rutonde no mu byiciro kugira ngo ibyo banditse birusheho guhabwa agaciro no kwigishwa.
Si aba kera gusa bakwiriye kugaragazwa, ahubwo n’aba vuha bagomba kuzirikanwa.
Byazatuma amateka yigishwa mu mashuri y’u Rwanda ataba ayanditswe n’intiti z’abanyamahanga gusa ahubwo n’abahanga b’u Rwanda bakagaragara.
Asanga kandi bikwiye ko amateka y’Abanyarwanda yigishwa no mu Kinyarwanda, agatanga urugero rw’uko nk’uko habaho Ubuvanganzo bw’Icyongereza, hakabaho Ubuvanganzo bw’Ikinyarwanda, hakwiye no kubaho Amateka y’Abanyarwanda yigishwa mu Kinyarwanda.
Ati: “Guhugira ku zindi ndimi biraremaza bikanibagiza ko Ikinyarwanda ari ururimi rw’ubumenyi, ubwenge n’ubuhanga. Biraremaza. Mu biganiro byabereye mu Rwanda, byateguwe n’abashakashatsi b’Abadage kuri Alexis Kagame, hibajijwe niba bishoboka kwigisha mu rurimi rw’u Rwanda. Igisubizo ngo ni uko kwigisha mu ndimi z’amahanga biba bigamije kwigisha ubumenyi. Ikibazo ni “ubumenyi bwa bande?”, “Ikinyarwanda se cyo nta bumenyi bukirimo, nta bumenyi kivuga?”.
Asanga kwigisha “Urutare rwa Kamegeri”, Igitero cy’Imbungiramigiho kwa Makombe, “Abiru”, “Umwami”, “Umugabekazi”, “Inzira z’ubwiru”, Abatware”, Umugezi wa Nyabarongo”…. byagombye gukorwa mu Kinyarwanda kurusha uko byaba mu Cyongereza.
Impamvu ni uko bivuzwe mu Kinyarwanda byagumana umwimerere w’uko byavugwaga muri ibyo bihe no ku Banyarwanda by’ibyo bihe.