Ibitaro Bya Ruhengeri Byabyaje Umubyeyi Urwaye COVID-19

Umubyeyi w’imyaka 20 y’amavuko yabyariye mu bitaro bya Ruhengeri abyara neza n’ubwo yari asanzwe yaranduye COVID-19.

Ni inkuru nziza ku muryango we, kuri we no ku baganga bamuvuye.

Ibitaro bya Ruhengeri kuri Twitter byatangaje ko uriya mubyeyi yabyaye umwana ufite ibilo 3.1 kandi ngo umwana na Nyina bamerewe neza.

Umwana wavutse ni umukobwa.

- Advertisement -

Ibitaro bya Ruhengeri kandi byatangaje ko ari ngombwa ko n’ababyeyi barwaye COVID-19 bahabwa ubufasha n’abaganga, bakitabwaho n’ubwo biba bisaba kwirinda kugira ngo batagira uwo banduza kiriya cyorezo.

Kuri Twitter Dr Corneille Ntihabose yashimye umuhati washyizweho n’abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri bakabyaza  uriya mugore.

Dr Ntihabose ni umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’ubuzima.

Akarere ka Musanze n’aka Butaro turi mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru tugaragaramo icyorezo COVID-19 kurusha utundi muri iriya Ntara.

Iki cyorezo kandi muri iki gihe cyanduwe n’abantu benshi k’uburyo hari ubwo baba bakabakaba ‘abantu 1000 ku munsi.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version