Ibitazibagirana Ku Buzima Bwa Gatoyire, Washoboye Gukumira Jenoside Aho Yayoboraga

Inshuti, imiryango n’abamenye ubutwari bwa Gatoyire Damien, bari mu gahinda nyuma y’itabaruka ry’uyu mukambwe ku myaka 81. Ntazibagirana kubera uruhare yagize mu gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri segiteri yayoboraga, ku buryo nta Batutsi bahiciwe.

Ni umwe muri bake mu Rwanda bahawe umudali w’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu, mu mwaka wa 2015. Mu gihe cya Jenoside yari Konseye (conseiller) wa Segiteri Gasange muri Komine Giti.

Ni ku gice cyahindutse akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gihe ikindi cya komini Giti cyometswe ku Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu mwaka wa 2015-2016 igaragaza ko Gatoyire yashoboye kubuza abaturage be kwitabira Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Ahubwo ngo bafatanyije guhangana n’ibitero by’Interahamwe zavaga muri komini za Murambi na Gicumbi bakoresheje imiheto, amacumu n’amabuye, bityo bashobora kurinda inkike za Segiteri yayoboraga.

Ikomeza iti “Ibi byatumye muri Segiteri yayoboraga nta batutsi bahagwa kandi yakomeje kubanisha abaturage mu mahoro.”

Ubutwari bwe si ubwa vuba

Buhera ku butegetsi bwa Gregoire Kayibanda n’ishyaka rye PARMEHUTU (Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu).

Ku myaka 19 Gatoyire yaje kugirwa umuyobozi w’urubyiruko muri segiteri iwabo, icyo gihe inshingano yari ategerejweho zari ugushishikariza urubyiruko rw’Abahutu kwanga Abatutsi, byagombaga kugeza ku kubatsemba.

Nyamara aho kurwigisha urwango yarusabaga kunga ubumwe, abikora abizi ko bigenze nabi yabizira.

Mu gihe cy’amashyaka menshi yasabye abaturage be ko batatandukanywa n’amashyaka, ahubwo ko bakomeza kuba umwe, bagafatanya.

Mu gihe cya Jenoside Leta yatanze imbunda muri za segiteri, yiyemeza kuyikoresha mu kurinda abaturage yayoboraga.

Yagize ati “Nari mfite imbunda, bari barampitiyemo imbunda ikomeye, bazaga no kuyisura buri gihe ngo barebe ko yoze, bagasanga nayogeje. Komini Giti, ni kure ngira ngo, ariko bangeneraga amasasu kuko ni njye wari ahantu hakomeye, ndwana n’abantu b’i Murambi.” Ni mu kiganiro yigeze kugirana na televiziyo y’igihugu.

Aho i Murambi naho ubu ni mu Karere ka Gatsibo, ikaba yari komini yayoborwaga na Burugumesitiri Jean Baptiste Gatete wabaye ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gihe Gatoyire ngo yafashwaga na Burugumesitiri Sebashumba Edouard wayoboraga komini Giti, wamuhaga amasasu.

Muri icyo gihe yakuye ubwato bwose mu kiyaga cya Muhazi, kugira ngo Interahamwe zituruka mu yahoze ari Komini Bicumbi zitabona uko zambuka ngo zibatere.

Gatoyire ariko yari afite ubwato yahishaga mu nzu ye, yakoreshaga mu gucikisha Abatutsi anyuze muri Muhazi, akabikora nijoro, hafi buri munsi.

Yakomeje ati “Guhera mu 1959, n’abantu nayoboraga nigeze kubabwira ko umuntu wese ari umunyarwanda, ibi byose bya Ndi umunyarwanda njye byamapaye amahoro, kuvuga ririya zina ry’Umunyarwanda.”

“Nabwiraga abasore nti ko mushaka kwica abatutsi, mwavutse, mwasanze inka hano? Bati ashwi! None se uriya washyize inka mu rugo ngo munywe amata si sogokuru? Mwamwica mute? Urubyiruko nayoboraga nta muntu rwishe.”

Yabaye umwe mu bahamya b’uko igihe cyose uyobora abantu ntubavangure ngo ukunde bamwe wange abandi, nta cyatuma batumva ibyo ubabwira.

Ati “Njye narababwiraga nti mureke twitabare, niba uri umuhutu urakize, umututsi ni umukene, nta kuntu bazaza ngo bice umututsi batahe imbokoboko batagutwaye ibintu byawe.”

Mongi Justine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko muri iyo segiteri nta muntu watekerezaga ibyo kwica, kubera ubutumwa bahabwaga n’umuyobozi.

Ati “Bafataga amacumu n’imiheto bakavuga ngo tujye kurwana, dukumire bariya bantu bataza kutwanduza. Bose baragendanaga, uyu musaza ni we wagendanaga nabo, bamuherekeje, bakavuga ngo ntabwo dushaka ko bariya bantu baza kutwanduza. Nuko Imana nayo iradutabara, kuko imbaraga zashoboraga kuba nkeya.”

Inkotanyi ngo zaje kubageraho Interahamwe zitarashobora kubanesha.

Yakomeje ati “Inkotanyi zije rero dukira dutyo, twibera aho dutyo, n’ubungubu usanga abantu batubaza – twari dutuye mu cyahoze ari [komini] Giti – bati muri Giti yayindi itarishe? Icyahatugeza ngo turebe aho hantu ukuntu hameze.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gatoyire yakomeje kuyobora Segiteri kugeza muri 2003, akomeza no kubanisha abaturage mu mahoro, atanga ibiganiro bigamije guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umuryango Unity Club ugira uruhare mu guhemba Abarinzi b’Igihango, wihanganishije Umuryango wa Gatoyire witabye Imana ku wa 17 Kanama 2021. Hari amakuru ko azashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu.

Abarinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu bagera muri 40.

Ibindi byiciro ari nabyo birimo abantu benshi bahawe imidali ni Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Akagari, ku rwego rw’Umurenge no ku rwego rw’Akarere. Bose hamwe barenga 6000.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version