Ibitero Bya Grenade Byahitanye Benshi I Bujumbura, Abandi Barakomereka

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yemeje ko abantu babiri ari bo bahitanywe n’ibitero bya grenade byagabwe ahantu hatandukanye mu mujyi wa Bujumbura, abandi benshi barakomereka.

Biriya bitero byiswe iby’iterabwoba bwagabwe ahagana saa moya z’ijoro, ku buryo grenade zatewe zisa n’izaturikiye rimwe nk’uko ababibonye babyemeza. Bivugwa ko habaye ibitero bine ahantu hatandukanye hategerwa imodoka.

Grenade imwe yaturikiye ahategerwa imodoka ku isoko rya COTEBU mu Ngagara, ndetse ababibonye bavuga ko abantu bane bahise bapfa abandi benshi bagakomereka. Uwagabye kiriya gitero yishwe na polisi, imusangana izindi grenade nyinshi.

Indi grenade yatewe ahategerwa imodoka zitwara abantu n’ibintu zijya mu majyepfo ya Bujumbura, indi iterwa ahategerwa izigana mu majyaruguru ya Bujumbura, hafi y’ahahoze isoko rkuru rya Bujumbura nk’uko ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyabyanditse.

- Advertisement -

Ibyo bitero byakomerekeyemo abantu benshi nk’uko ababonye babyemeza.

Indi grenade yaje guterwa ahategerwa imodoka hazwi nka Permanence. Aho nyuma mu 2015 ubwo umutekano wari mubi cyane mu Burundi hatewe grenade yahitanye abantu 22.

Biriya bitero bikimara kuba, abasirikare bavanze n’abapolisi bahise bajya kureba ibyabaye, ari nako abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Minisiteri y’Umutekano yagize iti “Iterabwoba ryo gutera za grenade mu mujyi wa Bujumbura ahagana 19h: Abantu babiri bapfuye (umwe yahise agwa ahahoze isoko rikuru undi agwa kwa muganga) naho abakomeretse bajyanywe ku bitaro bitandukanye. Umwe mu byihebe wakomerekejwe na grenade ye yafashwe. Iperereza rirakomeje.”

Hari amakuru ko abantu benshi bamaze gufatwa bakekwaho uruhare muri ibyo bitero.

Umutekano ukomeje kugira ibibazo mu Burundi, ku buryo abantu benshi bakomeje kuburira ubuzima mu bitero by’abantu bitwaje intwaro.

Ku wa 9 Gicurasi abantu 13 barimo umusirikare ufite ipeti rya Colonel baguye mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro.

Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye yatangaje ko yababajwe no kuba hari abantu bifuza gusubiza inyuma u Burundi, babinyujije mu iterabwoba.

Ati “Ariko bamenye ko nta mwanya bafite. Nihanganishije imiryango yabuze abayo kubera ubwo bugizi bwa nabi. Ndifuriza abakomeretse gukira. Nsabye Abarundi bose gukomeza kubana hafi, ubumwe ni bwo ntsinzi yacu.”

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version