Gahunda Y’Uruzinduko Rwa Macron Mu Rwanda, Azazana Na Mushikiwabo

Mu Rwanda cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ibiganiro biterekeye ibiri kubera i Rubavu kubera umutingito uhamaze igihe, ni ibyerekeye uruzinduko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron azagirira mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 27, Gicurasi, 2021. Nyuma y’u Rwanda azakomereza urugendo muri Afurika y’Epfo.

Mu masaha ya mu gitondo nibwo biteganyijwe ko azaba ageze i Kigali. Umwe mu bantu bazaba bari kumwe nawe ni Madamu Louise Mushikiwabo usanzwe ayoboye Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa ufite ikicaro i Paris.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko Perezida Macron nagera mu Rwanda azahitira ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo akunamira inzirakarengane zihashyinguye zirenga 250 000 akanahashyira indabo ku mva ziruhukiyemo.

Jeune Afrique yanditse ko azahavugira ijambo. Hazaba ari saa tanu z’amanywa(11h00am) ku isaha y’i Kigali.

- Advertisement -

Niwe wa mbere muri ba Perezida b’u Bufaransa uzaba uhavugiye ijambo kuko n’uwo mubanjirije Bwana Nicolas Sarkozy atigeze abikora.

Narangiza kuvuga ijambo rye, azakomereza ajya kwakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame basangire amafunguro.

Mu biganiro azagirana nawe harimo kwemeza ugomba guhagararira u Bufaransa mu Rwanda, nyuma rero akazamutangariza u Rwanda n’isi muri rusange mu kiganiro Abakuru b’ibihugu byombi bazaha itangazamakuru.

Bazaganira kandi ku bindi bibazo bireba ibihugu byombi ndetse n’uko umubano wabyo uzagenda mu bihe biri imbere.

Bazajya i Tumba…

Nyuma y’iki kiganiro biteganyijwe ko Emmanuel Macron n’itsinda ayoboye bazagana mu Karere ka Rulindo mu ishuri rya Institut Polytechnique de Tumba aho Ikigega gishinzwe iterambere mpuzamahanga cy’Abafaransa  l’Agence Française de Développement (AFD) gifite ibikorwa giteramo inkunga.

Mu gicamunsi Perezida Macron azafungura ku mugaragari Inzu ndangamurage y’Abafaransa iri mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Louise Mushikiwabo azaba ari kumwe na Macron i Kigali

Hepfo gato y’ahubatswe Ibiro by’Umurenge wa Kimihurura.

Icyo gihe azaba ari kumwe na Madamu Louise Mushikiwabo.

Hazaba hari kandi abanditsi Scholastique Mukasonga na Annick Kayitesi, Umudepite w’Umufaransa ukomoka mu Rwanda witwa Hervé Berville, umukinnyi wa Filimi akaba yarigeze no kuba Miss France akaba afite n’inkomoko mu Rwanda witwa Sonia Rolland.

Hazaha hari na Le Général Jean Varret.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version