Igihe cy’ibizamini bya Leta bisoza uyu mwaka w’amashuri mu byiciro bitandukanye cyageze. Kuri uyu wa Mbere byatangiriye ku basoza amashuri abanza bagera ku 254,678, bikazakomereza ku bindi byiciro.
Ni ibizamini bizakorwa n’abanyeshuri 450,665 barimo abasoza amashuri abanza, icyiciro rusange, ay’isumbuye, imyuga n’ubumenyingiro.
Mu batangiye ibizamini harimo abana 23 bagororerwa muri Gereza y’Abana ya Nyagatare, barimo gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.
Ibi bizamini byari bitegerejwe cyane nyuma y’uko umwaka ushize wabaye impfabusa kuko amashuri yasubitswe igihe kirekire kubera icyorezo cya COVID-19, akongera gusubukurwa muri Nzeri 2020.
Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yavuze ko ibizamini byateguwe neza kandi hashyizweho uburyo butuma bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, n’abanduye bagahabwa amahirwe yo gukora ikizamini. Yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda.
Hateganyijwe ko abanyeshuri bajya mu kizamini bafite ibikoresho byose bakeneye ku buryo hatabamo gutizanya, bakabanza gukaraba mbere yo kwinjira mu bizamini ndetse basoza bagahita bataha.
Minisitiri Uwamariya yakomeje ati “Bazakora ibizamini nk’uko basanzwe bakora, icyiyongereyeho ni ubwirinzi bwisumbuye kuko nk’ibigo twakoreragaho umwaka ushize twarabyongereye, impamvu ni ukugira ngo abana hazemo ya ntera twifuza.”
Minisiteri y’Uburezi yateguye ibigo 1,021 bikorerwamo ibizamini, ugereranyije n’ibigo 938 byakoreweho mu 2019.
Yavuze ko bitabaye ngombwa ko abanyeshuri bose babanza gupimwa, nubwo ibipimo biheruka byafashwe bigera ku 6300 byagaragaje abanyeshuri 73 banduye COVID-19.
Abana basanzwemo COVID-19 bariyandikishije mu bakora ibizamini bashyiriweho icyumba cyihariye bazakoreramo.
Minisitiri Uwamariya yakomeje ati “Ubundi uko byari bisanzwe iyo umwana yarwaraga atabasha kugera ku ishuri, buriya twamusangishaga ikizamini aho ari, akajyana n’abashinzwe umutekano, akajyana n’abamukurikirana, ariko ubungubu ku byerekeranye n’iki cyorezo cya COVID ntabwo twakora gutyo kuko abana ntawe uri mu bitaro, bose barwariye mu ngo.”
“Abo bana rero ejo bazajya ku mashuri nabo bateganyirizwe icyumba cyihariye, habe hari umuntu wo kwa muganga, ni ukuvuga ngo tuzakorana n’amavuriro ari hafi ahongaho ku buryo nta mwana uzacikanwa.”
Yavuze ko imibare Minisiteri y’Uburezi ifite ari uko nta mwana n’umwe urembye, bose barwariye mu ngo.
Biteganywa ko abo bana bazakorera ahantu ha bonyine mu bwirinzi bukomeye, ibizamini byabo bikazafungurwa nyuma y’iminsi icumi, kuko ubwandu bwafashe ku kintu runaka buba butagishobora gukwirakwira.
Ibi bizamini by’amashuri abanza bizakorwa kugeza ku wa 14 Nyakanga 2021.
Minisitiri Uwamariya yasabye abantu bose kugira uruhare mu gutuma ibizamini bigenda neza.
Ati “N’umuntu wese wabona umwana atambatamba hirya no hino yajya amuhwitura ati ‘ihute ujye mu rugo, dufite icyizere ko bari budufashe.”
Nyuma y’amashuri abanza hazakurikiraho ibizamini byo mu mashuri yisumbuye bizakorwa ku wa 20 – 27 Nyakanga ku bizamini byanditse ku barangije umwaka wa gatatu n’uwa gatandatu mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.
Abiga ibijyanye na siyansi bazongeraho indi minsi itatu kugeza ku wa 30 Nyakanga, bazakoramo ibizamini ngiro.
Abazakora ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ni 122,320, abazakora ibisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ni 50,888 naho abazakora ibisoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni 22,779.