Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibizamini Ngiro Mu Banyeshuri Biga Imyuga Byatangiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibizamini Ngiro Mu Banyeshuri Biga Imyuga Byatangiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 June 2023 9:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hirya no hino mu Rwanda hatangiye ibizamini ngiro ku banyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Bavuga ko bazabitsinda kandi ko bafite ibikoresho bihagije byo kubafasha kubikora.

Bamwe muri bo ni abiga mu kigo kiri mu Murenge wa Rusororo kitwa APAER.

Niho hatangirijwe ibi bizamini kuri uyu wa Mbere taliki 19, Kamena, 2023 mu gikorwa cyari gihagarariwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Claudette Irere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abatangiye ibi bizamini ni abiga mu mashami 36 arimo ubwubatsi, ubukerarugendo, ibaruramari, isakazamakuru n’ikoranabuhanga n’ayandi. Bose hamwe ni abantu  26,482 barimo abahungu 14.506 n’abakobwa ni 11.976.

Abakandida bigenga ni 2,106.

Bose bavuga ko biteguye uzabitsinda, bagakomereza muri Kaminuza.

Umwe mu bakobwa bari gukora ibi bizamini witwa Umutoniwase yabwiye itangazamakuru ko kwitegura biriya bizamini byamufashe igihe.

Yizera ko azabirangiza neza agakomereza muri Kaminuza kandi akazigirira akamaro n’igihugu muri rusange.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Mbere, abanyeshuri biga mu mashami y’imyuga n’ubumenyingiro batangiye ibizaminingiro aho barimo kubazwa ibyo bize bakabishyira mu bikorwa. Umunyamabanga wa leta muri @Rwanda_Edu, @ClaudetteIrere na DDEA wa @Gasabo_District @ngangare1 batangije ibizamini bya Leta APAER pic.twitter.com/bB57L4teu3

— RUSORORO SECTOR (@SectorRusororo) June 19, 2023

We na bagenzi be bashima ko bagiye gukora ibizamini bafite ibikoresho bihagije byo kubikora.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Claudette Irere avuga ko umubare w’abakoze biriya bizami wiyongereye ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.

Irere avuga ko ibikoresho byo gukoreraho ibizamini byiyongereye ndetse n’uburyo bwo kubikosora nabwo buriyongera.

Ati “. Ikigaragara ni uko imibare y’abakora ibizamini igenda yiyongera kandi twongereye aho gukorera ibizamini ari na ko bijyana n’uburyo bwo gukosora kugira ngo bizihute”.

Abakoze ibizaminingiro mu kigo cya IPRC ishami rya Kigali ni 332, barimo abahungu 285 n’abakobwa 47, mu gihe kuri APAER Rusororo hakoze abanyeshuri 299, barimo abahungu 148 n’abakobwa 151, hakaba n’abakandida bigenga 59.

U Rwanda rufite intego ko bitarenze umwaka wa 2024,  nibura abanyeshuri 60% by’abanyeshuri barangije mu masomo muri rusange bzaba bararangije ay’imyuga n’ubumenyingiro..

Mu mwaka wa 2019 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ubushakashatsi bwavugaga  ko nibura abanyeshuri bagera kuri 66% barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro,  bahita babona imirimo.

TAGGED:AmashurifeaturedImyugaIrereMinisiteriRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali Pélé Stadium Yabuze Uyitaho
Next Article Ubushinwa Buramaranira Na Australia Ibuye Rya Lithium
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?