Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibizazane By’Uburwayi Abakinnyi Ba AS Kigali Bahuriye Nabyo i Nyagatare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ibizazane By’Uburwayi Abakinnyi Ba AS Kigali Bahuriye Nabyo i Nyagatare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 April 2024 7:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uburwayi mu bakinnyi batanu ba AS Kigali bwabaye mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo bari bagiye gukina na Sunrise FC umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona.

Amakuru yemeza ko abo bakinnyi bajya gukina bari bameze neza ariko baza gutungurwa n’uburwayi.

Ku Cyumweru taliki 31, Werurwe, 2024 nibwo  Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Nyagatare izwi nka Gologota hagombaga kubera uwo mukino.

AS Kigali ubwo yageraga i Nyagatare, abakinnyi babiri bahise barware, abo bakaba ari umunyezamu, Cyuzuzo Gaël, Kayiranga Léon na Hakizimana Abdulkarim, aba babiri bakaba bakina bugarira.

N’ubwo harwaye batanu, mbere hari havuzwe bane barimo Erisa Ssekisambu na Nyarugabo Moïse bombi bakina basatira.

Ubwo ikipe yari igeze i Nyagatare, abaganga bayo bahise bajyana Léon kumufatira ibizami, basanga yanduye Malaria ahita akurwa mu bakinnyi bagombaga gukoreshwa kuri uriya mukino.

Kuri Abdulkarim we bamujyanye ababara mu nda cyane, ibizami bikagaragaza ko afite ikibazo mu nda gishobora kuzatuma biba ngombwa ko abagwa.

Bivugwa ko mu gasabo k’indurwe ke harimo utubuye dutuma mu nda hamurya cyane bityo ngo azabagwa kugira ngo utwo tubuye dukurwemo.

UMUSEKE wanditse ko umukinnyi  Cuzuzo Gaël nawe yahagurutse i Kigali atameze neza mu buryo bwuzuye, bagera i Nyagatare ababara mu nda, bamujyana kwa muganga ngo afatirwe ibizami, ahabwa imiti imworohereza agaruka mu bandi.

Nyarugabo na Ssekisambu nta kibazo bigeze bagira, cyane ko aba bombi banakinnye umukino ikipe ya bo yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-0.

Ifoto@UMUSEKE.RW

TAGGED:AbakinnyiASKigaliUburwayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Faye: Perezida Wa Mbere Muto Kurusha Abandi Muri Afurika Ararahira
Next Article Rinda Umwana Kugwingira Kuko Iyo Bibaye Bidakira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Gisagara: Ikamyo Ya Howo Yishe Abana Babiri

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Qatar Yasinyanye Na DRC Amasezerano Atandatu

Umutekano W’Abana Urenze Indyo Yuzuye-Umuyobozi wa UNICEF Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Ndayishimiye Aherutse Kujya Kwishyuza Tshisekedi

You Might Also Like

Imikino

Imikoranire Y’u Rwanda Na Arsenal Kuri Visit Rwanda Igiye Kugera Ku Ndunduro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Uhagarariye u Rwanda Muri Singapore Yahaye Perezida Wayo Impapuro Zibimwemerera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?