Icyorezo COVID-19 cyadutse mu mpera za 2019, gitangirira mu Mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa.
Kuva cyaduka kimwe mu bibazo cyateje harimo n’uko abahanga babanje kuyoborwa imiterere n’imikorere ya ADN/DNA yacyo.
Abahanga mu bumenyi bazi neza ko kugira ngo bamenye ikintu gishya kivumbuwe mu bumenyi runaka baba bagomba kubanza kubona abandi bahanga bagenzi babo bacyanditseho bagatangaza inyandiko isobanutse ivuga uko giteye haba mu mimerere yacyo, inzira bisaba ngo kimenyekane, akamaro icyo kintu kije kumarira abantu cyangwa urundi rusobe rw’ubuzima n’ingaruka cyagira kiramutse kitumviswe neza bityo kigakoreshwa nabi.
Icyo kintu kandi kiba kizwi n’abantu bake bagikozeho ubushakashatsi bakaba ari bo bagitangaza mu kinyamakuru kibifitiye ububasha, bita scientific journal.
Umwihariko wa COVID-19 ni uko yaje igasanga nta bantu bayizi. Abanyamakuru, abanyapolitiki n’abandi bose bayimenye iminsi[kandi myinshi] yicumye.
Kuri COVID-19 ibintu byose byasaga n’ibivangavanze, abantu bakitiranya uko yandura, uko yirindwa, uko iteye n’uko intimatima yayo(ADN/DNA) iteye.
Iyo miterere yayo idasanzwe ku bahanga mu by’ukuri yerekanye ko ubuhanga bw’abantu buhorana urugendo rurerure rwo kwiga uko ibinyabuzima biteye, cyane cyane ibitabonwa n’amaso bita micro-organismes.
Ni ibisanzwe mu ruhando rw’abahanga ko iyo hari ikintu bamwe muribo bavumbuye, kiba kigomba kubanza kugeragezwa na bamwe, bakirangiza bakagiha abandi, nabo bakirangiza bakagiha abandi…kugeza ubwo kizaba ikintu bemera ari benshi mu buryo budasubirwaho mu rugero runaka.
Twanditse ‘mu rugero runaka’ kuko amateka yerekanye ko n’ibyo abantu bari bamaze imyaka myinshi bemera nk’ihame rya science abandi baje bakerekana ko habayeho kwibeshya.
Ubwo COVID-19 yadukaga, abahanga ntibigeze babona umwanya uhagije wo kuyikoraho ubushakashatsi nk’uko bitegekwa n’amahame yabwo.
Nta muhanga wari ufite uburyo, ubutwari n’umwanya byo gusohoka iwe ngo ajye mu nzu basuzumiramo ubumenyi mubya gihanga bita Laboratoire bityo abashe kwiga COVID-19.
Ahenshi ku isi ‘Gahunda yari Guma mu Rugo.’
N’uwari bushobore kujyayo ntiyari bubone mu buryo bworoshye abandi bahanga bari bumufashe gusubira mu byo yakoze kugira ngo bamwunganire, ibyo bita peer-review.
Abahanga b’ikirenga mu bumenyi kurusha abandi bahisemo gutangaza ibyo bo babonye mu bushakashatsi bwabo ariko ntibyamara kabiri byemerwa kuko bwaracyaga abandi nabo bagatangaza ibindi, gutyo gutyo…
Ibi byahejeje abanyapolitiki mu rungabangabo babura uburyo burambye baheraho bafata ibyemezo byo kurinda abaturage babo.
Mu gihe hagiye gushira umwaka COVID-19 igeze mu isi muri rusange, ubu igihe kirageze ngo abantu barebe mu by’ukuri ibyo bazi n’ibyo batazi kuri yo.
Ibizwi kugeza ubu:
Guhumeka umwuka mwiza ni ingenzi cyane…
Icyo abahanga babonye kandi bemeranyaho kugeza ubu ni uko kuba ahantu hatari umwuka uhagije, hahindutse icukiro ari bibi.
Byari bisanzwe bizwi mu rugero runaka ko kuba ahantu hari icukiro bitera indwara zo mu nda n’izindi ariko ubu byaramenyekanye ku rugero runini kurushaho ko bitera n’indwara zo mu buhumekero harimo na COVID-19.
Ikindi cyagaragaye ni uko gukorera ahantu hari umwuka mwiza nabyo ari ingenzi.
Umwuka wanduye ni mubi ku bihaha, umutima no ku bwonko kandi izi ni zimwe mu nyama z’ingenzi z’umubiri w’umuntu.
Udupfukamunwa turafasha…
Ubwo COVID-19 yadukaga, abantu benshi ndetse harimo n’abanyapolitiki ntibihutiye kwambara agapfukamunwa. Ibi byabaye imwe mu mpamvu zatumye hari za Leta zatinze gutegeka abaturage kukambara.
U Bwongereza, u Bufaransa, Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi bari mu ngero twatanga kuri iyi ngingo. Nyamara aho babimenyeye basanze kwambara agapfumunwa n’amazuru neza bigabanya ku kigero kinini gukwirakwiza ubwandu bwa COVID-19. Nyuma kaje no kuba imari ikomeye.
Gukaraba intoki ni ingenzi buri gihe…
Nyuma y’ubushakashatsi bwari busanzwe buzwi ndetse na buke bwakozwe ubwo abantu basabwaga kuguma mu rugo, abatuye Isi basabwe gukoraba amazi n’isabuke kenshi kandi bagakaraba neza.
Byemejwe ko iriya virus ishobora guherekanywa binyuze mu guhanahana ibiganza hagati y’uwayanduye n’utarayandura.
Abize imyitwarire y’abantu bavuga ko abantu bari mu bwoko bw’inyamaswa zikunze kwikora mu maso zaba zibishaka cyangwa zitabishaka. Ibi bikongera ibyago byo kwandura kiriya cyorezo.
Abantu bandura COVID-19 mu buryo butandukanye…
Kubera ko abantu barutanwa mu myaka, bivuze ko n’imibiri yabo iba ifite imbaraga nke cyangwa nyinshi bitewe n’ikigero cy’imyaka bafite, uko imibiri yabo ifite ubwirinzi n’ibindi.
Ikindi abahanga babonye ni uko abagabo ari bo bakunze kwibasirwa na COVID-19 kurusha abagore.
Basanze kandi iriya virus yibasira Abazungu kurusha Abirabura.
Ubudahangarwa abantu bagize kuri COVID-19 babwiremyemo mbere cyane y’uko igaragara mu bantu.
Ni icyorezo cyandura vuba…
COVID-19 yandura vuba kurusha uko abantu babizi. Kuba abantu batumva ko yandura vuba bituma batanayiha uburemere ngo bumvire inama zitangwa n’inzego z’ubuzima zirimo no guhana intera.
Bisa n’aho abantu badashobora guhana intera mu buryo bworoshye kereka babitegetswe n’izindi mbaraga zirimo iza Leta cyangwa iz’icyorezo ubwacyo.
Inkingo zayo zakozwe ‘ikubagahu’
Ni ubwa mbere mu mateka y’abaganga bakoze inkingo vuba vuba ku cyorezo nka kiriya. Byatewe n’uko ibintu byihutirwaga, igitutu ari kinshi.
Igitangaje kandi cyo kwishimirwa n’uko inkingo zaje zifite ubuziranenge n’akamaro zari zitezweho.
Gusa kugira ngo rugire akamaro karambye bisaba ko uwatewe urwa mbere aterwwa n’urwa kabiri.
Kubera iyi mpamvu biracyari ngombwa ko abantu bakomeza guhana intera, bagakaraba intoki kenshi kandi neza ndetse ntibibagirwe agapfukamunwa n’amazuru.
Ubudahangarwa bukomatanyije…
Ubudahangarwa bukomatanyije buvuga iyo hari umubare munini w’abantu bakingiwe icyorezo runaka bigatuka ubudahangarwa bwabo bose buba bunini kurushaho.
Ubu budahangarwa nibwo mu Cyongereza bita ‘Herd Immunity’.
Ubudahangarwa nk’ubu butandukanye n’ubundi bubaho iyo abantu badakingiwe cyangwa ngo birinde ahubwo bakanduzanya kugeza ubwo imibiri yabo [ubwayo]ibwiremyemo.
Ibi byabaye mu Buholandi n’ahandi hake ku Isi.
Urukiko ku cyorezo akenshi ntirubuza kwandura…
Icyo urukingo rubuza si ukwandura ahubwo ni ukurinda ko uwanduye azahazwa n’indwara. Inkingo za COVID-19 zifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso byayo no kuba byamuzahaza ngo ahere hasi.
Amakuru meza ni uko inkingo nka Pfizer-BioNTech na Astrazeneca zerekanye ko zishobora kugabanya ihererekanya ry’ubwandu ariko ubushakashatsi kuri iyi ngingo burakomeje.
Abantu bakingiwe baba bashobora gukomeza kwanduza abandi COVID-19.
Umubare w’abantu bahitanwa na COVID-19 utandukana ku gihugu ku kindi bitewe n’umubare w’abagituye, ikigero cy’imyaka yabo, ubukana n’ubwinshi bw’indwara zitandura abaturage bafite ndetse n’uburyo inzego za politiki zitangaza imibare.
Icyerekeye gutangaza imibare y’abahitanywe n’icyorezo mu buryo bufifitse cyo ni ikintu rusange ku isi hose no mu mateka.
Ibyo abantu batazi kuri COVID-19:
Mu by’ukuri ubumenyi kuri COVID-19 buracyari bucye. Kimwe mu byo abahanga bataramenya ni ingaruka zayo z’igihe kirekire ku muntu wayanduye akayikira.
BBC yanditse ko abahanga bakibaza niba abantu bacyanduye bakagikira mu turemangingo fatizo twabo iba yarashizemo burundu k’uburyo badashobora kuzayiraga abazabakomokaho.
Ibi babishingira ku ngingo y’uko iyo coronavirus ivuye mu muntu umwe ijya mu wundi hari utunyabuzima fatizo twe yangiza.
Hagati aho abantu bagomba kwibuka ko iyo icyorezo kimwe kije gisiga ibisigisigi bizatuma ikindi cyaduka.