Ibrahim Boubacar Keïta wabaye Perezida wa Mali yitabye Imana kuri iki cyumweru, afite imyaka 76. Yaguye mu rugo rwe mu murwa mukuru Bamako.
Ntabwo icyo yazize cyahise gitangazwa. Gusa uyu mugabo wamenyekanye cyane nka IBK amaranye igihe uburwayi, ku buryo mu 2020 yamaze ukwezi yivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Yayoboye Mali guhera mu 2013 kugeza muri Nzeri 2020, ubwo yahirikwaga ku butegetsi n’abasirikare barangajwe imbere na Colonel Assimi Goïta.
Uretse kuyobora igihugu, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Mali hagati ya 1994 na 2000 na Perezida w’Inteko Ishina amategeko hagati ya 2002 na 2007.
Nyuma y’ihirikwa rya Keita, Mali yaje kuyoborwa mu nzibacyuho na Bah N′Daw wahoze ari Minisititi w’Ingabo, yungirizwa na Colonel Assimi Goïta.
Mu buryo busa n’ubwatunguranye, Visi Perezida Goïta yaje gutangaza ko Perezida Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane bayoboraga igihugu mu nzibacyuho bakuweho, abashinja kutamugisha inama mu gushyiraho guverinoma nshya.
Ubu Colonel Goïta ni we uyoboye igihugu.
Keita apfuye mu gihe Mali ikiri mu bibazo, nubwo yakuweho ashinjwa imiyoborere mibi.
Muri Mutarama uyu mwaka, Umuryango uhuza ibihugu bigize Afurika y’Iburengerazyuba (ECOWAS) wemeje ibihano bishya kuri Mali, uyishinja gutinda gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili.
Ibyo bihano birimo gufunga imipaka ihuza ibyo bihugu na Mali hamwe n’ibindi bihano birimo guhagarika ihererekanywa ry’amafaranga hagati y’icyo gihugu n’uyu muryango ugizwe n’ibihugu 15.
Ibyo bihano byiyongeraho gufatira imitungo ya Mali iri muri banki nkuru ya ECOWAS na banki y’ubucuruzi yayo.
Ni nyuma y’uko ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali bwari bumaze kuvuga ko amatora azasubiza ubutebetsi abasivili azaba mu Ukuboza 2025, aho kuba mu kwezi gutaha nk’uko byari byaremeranyijwe.