Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: IBUKA Yashimiye U Buholandi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

IBUKA Yashimiye U Buholandi

Last updated: 24 August 2021 9:37 am
Share
SHARE

Ibuka – Nederland yashimiye guverinoma y’u Buholandi uburyo ikomeje gutanga ubutabera, binyuze mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bihisheyo.

Uyu muryango uhuriza hamwe abarokotse Jenoside ukorera mu Buholandi guhera mu 2003, washimiye icyo gihugu mu ibaruwa ifunguye wandikiye Minisitiri w’Ubutabera w’u Buholandi, Ferdinand Grapperhaus, ku wa 20 Kanama.

Iyo baruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi wa Ibuka – Nederland, Christine Safari, yanditswe nyuma y’uko ku wa 26 Nyakanga 2021 u Buholandi bwohereje mu Rwanda Venant Rutunga w’imyaka 72.

Uwo mugabo wahoze ari umuyobozi mu kigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi, ISAR – Rubona mu Karere ka Huye, ubu akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse urukiko ruheruka gutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yoherejwe nyuma yo guhanyanyaza mu nkiko adashaka gusubizwa mu Rwanda, ariko icyemezo cya nyuma gifatwa n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Hague ku wa 4 Gicurasi 2021.

Ibuka yakomeje iti “Ni ngombwa no kuvuga ko kohereza Venant Rutunga byakurikiye abandi babiri, bwana Jean-Claude lyamuremye na Jean Baptiste Mugimba, boherejwe ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2016.”

“Ibyo bikiyongera ku manza z’abarimo Yvonne Basebya, umuturage wa mbere ufite ubwenegihugu bw’u Buholandi wakurikiranyweho uruhare muri Jenoside, mu 2013 wakatiwe gufungwa imyaka itandatu n’amezi umunani, na Joseph Mpambara wahamijwe ibyaha, mu 2009 agakatirwa gufungwa burundu.”

Ibuka – Nederland yavuze ko yifuje gushimira inzego z’ubutabera z’u Buholandi kubera uburyo zakomeje guhozaho mu gukurikirana ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje iti “Uyu munsi Ubwami bw’u Buholandi burangaje imbere ibindi bihugu mu Burayi mu gukora amaperereza no gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside bari ku butaka bwabyo, kandi byagejeje ku gukurikirana benshi, koherezwa iwabo, kuburanishwa no guhamywa ibyaha.”

Ibuka kandi yashimye imvugo Minisitiri Grapperhaus yigeze gukoresha mu bisubizo yahaye abagize inteko ishinga amategeko ku wa 7 Mutarama 2020, avuga ko u Buholandi budashobora kuba ubuhungiro bw’abakoze Jenoside.

Icyo gihe ngo yashimangiye ko abakekwaho urwo ruhare bagomba gushakishwa, kandi byaba byiza bakazaburanishirizwa mu gihugu ibyaha bakekwaho byabereyemo.

Ibyo bikajyana n’uko ari ho hari ibimenyetso bifatika ku byo bakekwaho, kandi abakorewe ibyaha bakabasha kubona n’amaso yabo ko ubutabera butangwa.

Uyu muryango wanijeje u Buholandi ubufatanye mu rugendo rwo gukurikirana n’abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside batarafatwa, bihishe mu Buholandi.

Rutunga Ushinjwa Kwicisha Abatutsi Muri ISAR-Rubona Yoherejwe Mu Rwanda

TAGGED:Christine SafarifeaturedFerdinand GrapperhausIbuka – NederlandJenosideU Buholandi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pfizer Yabaye Urukingo Rwa Mbere Rwa COVID-19 Rwemejwe Burundu
Next Article Abantu 13 Muri Uganda Bamaze Kwicwa Mu Buryo Bw’Amayobera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

You Might Also Like

ImikinoUbubanyi n'Amahanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi Rusange

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?