IBUKA Yashimiye U Buholandi

Ibuka – Nederland yashimiye guverinoma y’u Buholandi uburyo ikomeje gutanga ubutabera, binyuze mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bihisheyo.

Uyu muryango uhuriza hamwe abarokotse Jenoside ukorera mu Buholandi guhera mu 2003, washimiye icyo gihugu mu ibaruwa ifunguye wandikiye Minisitiri w’Ubutabera w’u Buholandi, Ferdinand Grapperhaus, ku wa 20 Kanama.

Iyo baruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi wa Ibuka – Nederland, Christine Safari, yanditswe nyuma y’uko ku wa 26 Nyakanga 2021 u Buholandi bwohereje mu Rwanda Venant Rutunga w’imyaka 72.

Uwo mugabo wahoze ari umuyobozi mu kigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi, ISAR – Rubona mu Karere ka Huye, ubu akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse urukiko ruheruka gutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

- Kwmamaza -

Yoherejwe nyuma yo guhanyanyaza mu nkiko adashaka gusubizwa mu Rwanda, ariko icyemezo cya nyuma gifatwa n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Hague ku wa 4 Gicurasi 2021.

Ibuka yakomeje iti “Ni ngombwa no kuvuga ko kohereza Venant Rutunga byakurikiye abandi babiri, bwana Jean-Claude lyamuremye na Jean Baptiste Mugimba, boherejwe ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2016.”

“Ibyo bikiyongera ku manza z’abarimo Yvonne Basebya, umuturage wa mbere ufite ubwenegihugu bw’u Buholandi wakurikiranyweho uruhare muri Jenoside, mu 2013 wakatiwe gufungwa imyaka itandatu n’amezi umunani, na Joseph Mpambara wahamijwe ibyaha, mu 2009 agakatirwa gufungwa burundu.”

Ibuka – Nederland yavuze ko yifuje gushimira inzego z’ubutabera z’u Buholandi kubera uburyo zakomeje guhozaho mu gukurikirana ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje iti “Uyu munsi Ubwami bw’u Buholandi burangaje imbere ibindi bihugu mu Burayi mu gukora amaperereza no gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside bari ku butaka bwabyo, kandi byagejeje ku gukurikirana benshi, koherezwa iwabo, kuburanishwa no guhamywa ibyaha.”

Ibuka kandi yashimye imvugo Minisitiri Grapperhaus yigeze gukoresha mu bisubizo yahaye abagize inteko ishinga amategeko ku wa 7 Mutarama 2020, avuga ko u Buholandi budashobora kuba ubuhungiro bw’abakoze Jenoside.

Icyo gihe ngo yashimangiye ko abakekwaho urwo ruhare bagomba gushakishwa, kandi byaba byiza bakazaburanishirizwa mu gihugu ibyaha bakekwaho byabereyemo.

Ibyo bikajyana n’uko ari ho hari ibimenyetso bifatika ku byo bakekwaho, kandi abakorewe ibyaha bakabasha kubona n’amaso yabo ko ubutabera butangwa.

Uyu muryango wanijeje u Buholandi ubufatanye mu rugendo rwo gukurikirana n’abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside batarafatwa, bihishe mu Buholandi.

Rutunga Ushinjwa Kwicisha Abatutsi Muri ISAR-Rubona Yoherejwe Mu Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version