Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibya APR FC Bikomeje Kwibazwaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Ibya APR FC Bikomeje Kwibazwaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 November 2024 10:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko kuri iki Cyumweru taliki 10, Ugushyingo 2024, APR FC inganyije na Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium ku busa ku bundi, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona utarakiniwe igihe, ibyayo bikomeje kuyoberana!

Ni umukino Rutsiro FC yakinnye yibanda ku kugarira, ikabikora igamije kunaniza APR FC ngo ize kureba uko yayitsinda ikayandaza.

Ku rundi ruhande, APR FC nayo yakoraga uko ishoboye ngo itsinde ariko umuzamu wa Rutsiro FC aranga ayibera ibamba.

Uwo muzamu yitwa Matumele Arnold.

APR FC iri gukina imikino y’ibirarane, uwo yaraye ikinnye na Rutsiro FC ukaba umwe muri yo.

Ibyo birarane byaje kubera ko yamaze igihe ikina imikino nyafurika ya CAF Champions League 2024-2025.

Ku munota wa 42, APR yagaragaje gukina neza irusha imikinire Rutsiro FC ndetse Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy bakomeza gukina neza ngo barebe ko batsinda ariko birananirana.

Imikinire myiza yabo ntiyababujije ko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

N’ubwo mu gice cya kabiri APR FC yakoze uko ishoboye ngo itsinde kuko yanashyizemo abakinnyi bashya, nabwo byanze, umukino urangira idatsinze Rutsiro FC, ikipe yinjiye vuba mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda.

Kunganya uyu mukino kwa APR FC byatumye mu mikino itanu imaze gukina muri shampiyona ubu ifitemo amanota umunani, yayitsinzemo ibitego bitatu na yo itsindwa bitatu.

Ifite ibirarane bine, Rayon Sports ikayirusha amanota 12 kandi ikaba iya mbere ku rutonde rwa Shampiyona  n’amanota 20.

Rutsiro FC yo iri kwandika amateka kuko kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2019-2020 yabonye inota kuri APR FC.

APR FC iherutse gukorwamo impinduka mu buyobozi, ndetse yatewe mpaga nyuma yo kwica amategeko agenga umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukinishwa, hari mu mukino wayo na Gorilla FC.

TAGGED:APRIkipeRutsiroShampiyona
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: Batwitse Kiliziya
Next Article Baributswa Akamaro Ko Kwifashisha Ikoranabuhanga Mu Guhanga Udushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?