Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza witwa Patricia Scotland.
Ku rukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda handitse ko abayobozi bombi buhanye amakuru y’uko ibintu bihagaze muri iki gihe muri uyu muryango uherutse guteranira mu Rwanda.
Mu Nama yabereye mu Rwanda hemejwe ko Togo na Gabon.
CHOGM iheruka kubera mu Rwanda yasize Perezida Kagame ari we muyobozi wa Commonwealth.
Muri iyo nama kandi na Patricia Scotland yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango.
Kugeza ubu ibihugu 56 nibyo bigize Commonwealth of the Nations.
Icyicaro cyayo kiba i London mu Bwongereza.
Imibare yo mu mwaka wa 2016 yerekana ko uyu muryango wari uhuriwemo n’abaturage 2, 418, 964, 000
.