Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko Ariel Wayz afunganywe n’undi muhanzi witwa Babo( ni Umunyarwandakazi ufite umubyeyi we wo mu Budage) nyuma y’uko bafashwe, bapimwa n’urwego rubishinzwe basanga bakoresha ibiyobyabwenge.
Amakuru y’ifatwa ryabo yabanje guhwihwiswa mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo byamenyekanaga ko bateje rwaserera kuri imwe muri apartments z’i Nyarutarama.
Ntiharamenyekana ubwoko bw’ibiyobyabwenge buri wese muri bo akoresha gusa bivugwa ko ari urumogi na cocaïne.
Nubwo abo bahanzi batafatanywe ibyo biyobyabwenge ngo bibe byakwitwa ko babikwirakwiza cyangwa babihinga, kubisanga mu maraso yabyo bibashyira mu cyaha kandi gikomeye.
Kirakomeye kuko iyo urukiko ruhamije umuntu gukoresha ibiyobyabwenge, n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo itemewe n’amategeko y’u Rwanda, yaba abyitera, abihumeka, abyisiga cyangwa abikoresha mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50,000) kugeza ku bihumbi magana atanu 500,000).
Iyo uwo muntu abikora, abihindura, abyinjiza, cyangwa akagurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500,000) kugeza kuri Miliyoni eshanu (5,000,000).
Ibikorwa bivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Ibyo Ariel Wayz zabirwaniyemo…
Hari kuwa Kane bucya u Rwanda n’inshuti zarwo bakajya kwita izina. Umwe mu nshuti za Ariel Wayz yaramutumiye ngo aze kwitabira ibyishimo yari yateguye ko biri bubere muri imwe mu nzu nini bita apartments iri i Nyarutarama.
Uwo muntu yatumiye n’abandi bantu, bose hamwe bageraga kuri 20, bagezeyo barishima, babyina umuziki biratinda…
Amakuru Taarifa Rwanda ikesha umwe mu banyamakuru wabimenye abibwiwe n’umwe muri benewabo w’umwe mu bahanzi bavugwa muri iyi nkuru, avuga ko uwakodeshejwe iyo nzu, ni ukuvuga manager, atabwiye boss ko hari abantu benshi bari buze mu birori nk’ibyo kandi biri bube buri ku rwego Polisi yabisanzeho.
Umuziki n’inzoga byaje kuba byinshi biteza urusaku rugera mu ngo z’abatuye iyo nyubako, nibwo batabazaga boss ngo aze arebe ibyabaye.
Yarahageze, asanga koko ‘hahiye’, abaza uwo yashinze imirimo ibyabaye undi amusubiza ukurikije uko bimeze.
Yamubwiye ko hari umuntu umwe gusa wishyuye amadolari $150 yo gukodesha, ariko ko uwo muntu ari we watumiye abo bose.
Boss amaze kubyumva, yategetse ko buri wese( ni ukuvuga abandi basigaye harimo na Ariel na Babo)yishyura ayo mafaranga($150) hanyuma ibintu bikarangira neza bakagabanya n’urwo rusaku.
Abari aho barabyanze, bamwe bavuga ko ntayo bafite kandi ko nta cyaha bafite kuko batumiwe.
Twamenye ko Ariel Wayz yiyemeje gutanga Miliyoni Frw 2 ibintu bigakemuka mu mahoro, akaba yishyuriye hafi buri wese ariko ntibyamuhiriye ahubwo byaje gufata indi ntera.
Iyo ntera ni iy’uko mu gihe boss na manager bari bakiganira n’abo bantu, hari umwe muri bo( urwo rubyiruko) wahamagaye Polisi ngo ize ibarenganure.
Polisi ihageze ibintu byafashe indi sura kuko uretse no kuba urusaku rwari aho rwari rwinshi kandi bitemewe mu rwego rwo kubungabunga umutuzo rusange w’abaturage, yarapimye isanga yaba Ariel na Babo mu maraso yabo harimo ibiyobyabwenge.
Amakuru avuga ko hari benshi mu rubyiruko rwari aho babonye ko ibintu bifashe indi ntera baracika baragenda.
Umwaku wa Ariel Wayz ni uw’uko ibyo byabaye hasigaye amasaha make ngo yurire indege ajye muri Kenya kuganira nabo mu kigo mpuzamahanga gitunganya umuziki kitwa Universal Music Group bari baherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire, iki kigo giherutse no gusinyisha Ish Kevin.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, Ariel Wayz na Babo bari bafungiye kuri station ya Polisi ya Remera.
Babo we ibi byamubayeho nyuma y’igihe gito agarutse mu Rwanda, avuye mu Budage aho ababyeyi be baba.