Kabila Arasomerwa

Joseph Kabila(Ifoto:BBC)

Mu masaha ari imbere nibwo urukiko rwa gisirikare rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ruri busomere Joseph Kabila nyuma yo kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwamuregagamo ibyaha birimo no kugambanira igihugu.

Arasomerwa adahari ndetse na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi ntari mu gihugu kuko ari muri Kazakhstan.

Tariki 22, Kanama, 2025 nibwo yari yasabiwe igihano cy’urupfu, ibyo bigafatirwa kandi agahita afatwa aho yaba ari hose.

Guverinoma ya DRC imushinja gukorana na AFC/M23, umutwe wa Politiki na gisirikare umaze igihe ufata ibice byinshi by’Uburengerazuba bwa DRC, ubu ukaba uri kototera umujyi wa Uvira uturanye n’Uburundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version