Ibya Bruce Melodie Mu Burundi Birimo Gishegesha

Nyuma y’uko afashwe agafungwa avugwaho kwambura umucuruzi wo mu burundi ariko akaza kurekurwa, ubu Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi witwa Pierre Nkurikiye yavuze ko n’ubwo Melodie yacuranga mu bitaramo byamuzanye, ariko ngo ntiyemerewe kuva i Bujumbura.

Bivuze ko uyu Munyarwanda afungishirijwe ijisho mu Burundi.

Pierre Nkurikiye ni Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi.

Avuga ko n’ubwo uyu muhanzi atakiri mu gasho ka Polisi mu Bwiza, ariko  ubu afungishijwe ijisho.

- Kwmamaza -

Nkurikiye yashimangiye  ko uyu muhanzi “atemerewe kurenga Umujyi wa Bujumbura mu gihe atarishyura uwamureze ubwambuzi bushukana.”

Itahiwacu Bruce wongeyeho izina Melodie ashinjwa ubwambuzi bushukana  bivugwa ko yakoreye umukire w’i Burundi wari wamutumiye mu gitaramo muri kiriya gihugu kikaza gusubikwa mu mwaka wa 2021.

Umukire Toussaint bivugwa ko ari we Bruce Melodie yambuye amushutse, yasabye ko n’imodoka ya Melodie iba ifatiriwe.

Uyu mukire asanzwe afite akabari gakomeye, kandi agategura n’ibitaramo bikomeye.

Si ibi gusa akora ahubwo ngo akora n’ubucuruzi bw’amafaranga bita Banki Lambert. Mu Rwanda ibi ntibyemewe.

Ni ibikorwa byo kugurizanya amafaranga uyahawe agatanga ingwate ku byo atunze binyuze mu masezerano ya rwihishwa.

Amakuru avuga ko Bruce Melodie agomba kwishyura Miliyoni FRW 17.

Toussaint arishyuza Bruce Melodie amadolari ibihumbi ($2000) yamuhaye nk’igice cy’amadolari ibihumbi bitandatu ($6000) bari bemeranyije ko azakorera  mu gitaramo yagombaga kwitabira mu mwaka wa 2021.

Hari na Miliyoni FRB 30( ni amafaranga akoreshwa mu Burundi))  afata nk’igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cye.

Bruce Melodie yavuze ko atitabiriye kiriya gitaramo kubera impungenge z’umutekano we.

Ubwo yabazwaga na Polisi iherereye mu Bwiza i Bujumbura, Melodie yemera kwishyura amadolari ibihumbi bibiri ($2000) yafashe,  icyakaora akavuga  izo miliyoni 30 z’amarundi atazemera.

Ikindi gikomeye ni uko hari amakuru avuga ko n’ibitaramo yari buzakore hagati ya Taliki2 na Taliki 03, Nzeri, 2022 ‘bitakibaye.’

Nibiba nk’uko biri kuvugwa, bizaba ari ishyano rigwiriye Bruce Melodie kuko yazishyuzwa igihombo byazateza ababiguye biriya bitaramo.

Ingingo ya 301 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Burundi ivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y’amafaranga 50 000 by’amarundi kugeza ku 200 000 by’amarundi, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version