Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibya FERWACY Bikomeje Kuyoberana, Na Murenzi Yeguye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ibya FERWACY Bikomeje Kuyoberana, Na Murenzi Yeguye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 August 2023 7:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abdallah Murenzi wari uherutse gutorerwa indi manda y’imyaka ine ayobora Federasiyo y’umukino wo gutwara amagare, yeguye.

Avuga ko bishingiye ku mpamvu ze bwite nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa FERWACY.

N’ubwo impamvu nyiri ubwite yatanze zatumye yegura ari izo yise ‘impamvu zanjye bwite’, ibyo kwegura kwe bivuzwe mu gihe hari amakuru avuga ko ari gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha adafunzwe.

Hari idosiye avugwamo y’uko nka Perezida wa FERWACY yaba yarirengagije ikibazo giherutse kuba muri FERWACY ubwo umwe mu bayobozi bayo yajyanaga umugore we mu mahanga kandi bigakorwa kuri fagitire y’iyi Federasiyo.

Nka Perezida wa FERWACY kandi wari uri muri ‘delegation’ yari yajyanye na bariya bana ndetse n’abo bayobozi birumvikana ko yari afite amakuru ‘runaka’ kuri icyo kintu.

Umuyobozi muri FERWACY uvugwa cyane muri iyo dosiye ni Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît.

Munyankindi we yatawe muri yombi taliki 21, Kamena, 2023, akurikiranyweho gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Uko byagenze…

Munyankindi yagize atya asabira umugore we Visa yo kujya muri Ecosse amushyira ku rutonde rw’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa.

Ibi yabikoze yirengagije ko nta nshingano umugore we witwa Providence Uwineza yari afite mubyo iryo tsinda ryari rigiye gukora muri Ecosse.

Mu minsi mike yakurikiyeho, ibi byaje kumenyekana ubwo abakinnyi bari munsi y’imyaka 19 b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gusiganwa ku magare bari bari  i Glasgow muri Ecosse bitabiriye Shampiyona y’Isi inzara ikabicirayo.

Aba bakinnyi bageze i Londres basanga indege yari kubajyana i Glasgow( Umurwa mukuru wa Ecosse) saa Mbili n’iminota 20 z’umugoroba yagiye.

Byahise biba ngombwa ko bahava n’imodoka saa yine z’ijoro, bakora urugendo rw’amasaha arindwi kandi babiri muri bo bafite isiganwa bukeye bw’aho.

Ababyumvise bahise bibaza impamvu abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bahura n’ibizazane nk’ibyo bakanabura ubitaho.

Mu kugenzura ku rutonde rw’abagize itsinda ryagiyeyo, baje gusangaho izina ‘Uwineza Providence’ kandi adakora murI FERWACY.

Byahise bigaragara ko gahunda z’uyu mugore zahawe agaciro bituma indege yari bumujyanane n’umugabo n’abandi yihuta, isiga abakinnyi bityo bahura n’ingorane twavuze haruguru.

Ibindi bikubiye muri iki kibazo bizwi n’abashinzwe kugenza ibyaha.

Munyankindi Benoît asanzwe ari Umuyobozi wa Benediction Excel Energy Team, imwe mu makipe asiganwa ku magare mu Rwanda.

Ibibazo muri FERWACY si iby’ubu…

Iyo usesenguye  usanga iyi ‘scandal’ yo mu magare ari yo imenyekanye ikagera ku rwego na Perezida Kagame ayikomozaho.

Icyakora hari kuva na kera na kare FERWACY yahozemo ibibazo.

Ni ngombwa kuzirikana ko na Aimable Bayingana wayiyoboye mbere ya Murenzi nawe yeguye mu mpera z’umwaka wa 2019  nyuma y’inkuru icukumbuye Taarifa yanditse ku miyoborere idahwitse yaranze Komite yayoboraga FERWACY mu gihe cye.

Aimable Bayingana

Iby’imikorere mibi ya Bayingana byatangajwe bwa mbere n’Umunyamerika watozaga ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare witwa Jonathan Boyer.

Uyu mugabo yavugaga ko Perezida wa FERWACY amuca intege mu muhati we wo guteza imbere umukino w’amagare, akarangwa no gukagatiza yitwaje ko ari umuyobozi kandi  hakaba hari bamwe mu bakobwa bakina uriya mukino bahozwaga mu nkeke n’abatoza babo babaka ruswa y’igitsina Bayingana akabirenza ingohe.

Jonathan Boyer.

Ibi byose hamwe n’ibindi ntibyatinze gutuma Aimable Bayingana yegura.

Nyuma y’igihe gito, Abdallah Murenzi amusimbuye ku buyobozi bwa FERWACY, nabwo hongeye kuvugwa ibibazo muri FERWACY.

Soma hasi uko Murenzi yabyisobanuyeho:

FERWACY Yisobanuye Ku Bwiru Buyivugwamo

TAGGED:featuredFERWACYKweguraMurenziRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pasiteri W’i Rulindo Yakubitiye Umukecuru Mu Rusengero
Next Article Gen Kabarebe Yahawe Ikiruhuko Cy’Izabukuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?