Inkuru ya Denis Kazungu iri mu zibabaje zavuzwe mu Rwanda mu mwaka wa 2023. Amakuru Taarifa yamenye ni uko yari afite umugore wabaga mu yindi nzu itari iyo basanze ituranye n’icyobo yatagamo imibiri y’abo yemeye ko yicaga.
Abaturanyi be babwiye Associated Press ko uyu mugabo uvugwaho buriya bwicanyi yabanaga n’undi musore ariko uwo musore baza kumubura.
Nyuma baketse ko baba barananiranywe akigendera.
Ku ruhande rumwe babivuga batyo ariko ku rundi ruhande hari abakeka ku umubiri umwe w’umugabo wabonetse mu cyobo basanzemo indi mibiri ‘ushobora kuba’ ari uwo mugabo wundi tutamenye amazina ye.
Mu buhamya bwabo, abaturage bavuga ko ubwo Kazungu yazaga kuba muri iyo nzu iherereye mu Kagari ka Busanza, nta cyobo cyari hafi yayo ahubwo yagicukuranye n’uwo babanaga kubera impamvu zizwi nawe gusa.
Wenda bashakaga kureka amazi y’imvura kugira ngo bajye bayifashisha mu mpeshyi cyane cyane ko igice cya Busanza kiri mu bice by’Akarere ka Kicukiro bikunze kubura amazi mu mpeshyi cyangwa se wenda Kazungu akaba yari afite undi mugambi.
Mu ngingo nyinshi umuntu yakwibaza harimo iy’uko uyu mugabo yari amaze amezi arenga arindwi(7) atishyura inzu kandi bizwi neza ko i Kigali ufite inzu aba afite aho akura amafaranga amutungira abe.
Uwamukodeshaga witwa Augustin Shyirambere yabwiye The New Times ko yajyaga kumwishyuza undi akanga kwishyura.
Niba ari byo koko, bivuze ko uwo Kazungu yari azwi mu nzego z’ubuyobozi kuko bishoboka cyane ko nyiri inzu yabibwiye ubuyobozi, ikibazo kigasigara ari ukwibaza icyo bwabikozeho.
Hagati aho kandi amakuru yatangajwe ubwo ikibazo cye cyamenyekanaga, avuga ko Kazungu ubwe ari we wibwiriye inzego ko yicaga abantu.
Kubyivugira ubwe yaba yarabitewe ni iki? Ese yari yasinze? Yaba se yarabihatiwe nande?
Cyangwa wenda wasanga ari umutimanama we wabimusunikiye! Ni ibyo kwibazaho.
Ubwo bacukuraga bakabona iriya mibiri, hari bimwe mu bice byayo babuze.
Birimo imitwe cyangwa amaguru yabo bantu.
Aha naho umuntu yakwibaza niba Denis Kazungu yarifashaga kwica abo bantu akabakuraho ibyo bice by’umubiri.
Bibaye ari uko byagenze ntawabura no kwibaza aho ibyo bice byarengeye.
Ese yaba yarabiriye, yaba se yarabigurishije?
Bamwe mu baturage batanze ubuhamya ku bye bavuga ko hari umukobwa wigeze kumucika asohoka iwe yambaye ubusa, abagore baba ari bo bamutega agatenge.
Nyuma y’ibi kuki ubuyobozi bwaruciye bukarumira?
Iyo urebye uko inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda zubatse kuva ku isibo kugeza ku Karere, wibaza ukuntu umuntu umwe yishe abantu barenga 10 mu gihe cy’umwaka nta muntu n’umwe ubimenye cyangwa ubiketse ngo hakorwe operation yo gufata ukekwa.
Byarategereje kugeza ubwo ari we wabyibwiriye abayobozi!
Imibereho ya Kazungu ntiyari ihambaye cyane kubera ko yari afite akaduka gato yacuruzagamo ibikoresho byo gusana amagare cyangwa moto.
Ntituramenya niba ari ho honyine yakuraga ikimutungana n’umugore we.
Abaturage babwiye Associated Press ko Kazungu bamufataga nk’Umunyarwanda uvanze n’Umwarabu, bakabona ko yaje kwishakira agafaranga nk’abandi.
Ntabatindaga ku by’ubuzima bwe kuko babonaga ko yihariye ndetse atuye n’ahantu hitaruye.
Hejuru y’ibi hiyongeraho ko ngo yavugaga make, ntakunde gusabana n’abandi.
Kugeza ubu Kazungu w’imyaka 34 y’amavuko ntaragira icyo avuga mu itangazamakuru iryo ari ryo ryose.
Yavukiye mu Mujyi wa Kigali ndetse ngo yize ku kigo cya Remera Catholique.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza witwa Emmanuel Nizeyimana avuga ko hari igihe Kazungu yigeze gufungirwa ubwambuzi no gufata umukobwa ku ngufu ariko aza kurekurwa, iyi nayo ikaba ingingo yo kwibazwaho.
Ibibazo kuri Kazungu ni byinshi.
Uko igihe gitambuka hari ibizamenyekana ariko birashoboka ko hari ibindi bizwi na nyirubwite gusa ashobora kutazigera agira uwo abihungikiriza.