Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibya Rusesabagina Tuzakomeza Kubiganiraho N’u Rwanda- Antony Blinken
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Ibya Rusesabagina Tuzakomeza Kubiganiraho N’u Rwanda- Antony Blinken

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 August 2022 11:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken yabwiye abanyamakuru ko iby’uko Rusesabagina yafashwe kandi agafungwa mu buryo butubahirije amategeko, yabiganiriyeho na Perezida Kagame ndetse ngo yabiganiriyeho n’abo mu muryango we[Rusesabagina] kandi ngo asanga ari ibintu bizakomeza kuganirwaho.

Umunyamakuru yamubajije icyo avuga ku barokotse ubwicanyi bwakozwe n’abantu ba Rusesabagina ndetse n’imiryango yabuze ababo, avuga ko yumva agahinda bafite kuko ngo ntabwo abantu bagombye kureba gusa ibintu bikomeye bireba Politiki ahubwo bagombye no kureba agahinda k’ababuze ababo.

Antony Blinken yari yarasabwe n’abafite ababo baburiye ubuzima mu bitero by’abarwanyi bo muri MRCD-FLN ya Rusesabagina ko yazaza bagahura bakamugezaho agahinda yabateye, ariko ngo kubera gahunda zicucitse afite ntari bubone uburyo bwo kuganira nabo.

Dr Vincent Biruta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda we yavuze ko amahanga agomba kubaha ibyemezo by’u Rwanda  kuko ngo rwafashe kandi ruburanisha Rusesabagina ku byaha yakoreye Abanyarwanda abikora ari Umunyarwanda kandi ku butaka bw’u Rwanda bityo rero ngo kumufata akaburanishwa nta mategeko yaba ay’u Rwanda cyangwa mpuzamahanga rwishe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Dr Biruta yasabye amahanga kubaha ibyo u Rwanda rukora mu nyungu z’abarutuye

Blinken avuze ko ibya Rusesabagina u Rwanda ruzakomeza kubiganiraho n’Amerika nyuma y’uko kuri Twitter, Perezida Kagame amukuriye inzira ku murima ko ibyo gushyira igitutu ku Rwanda ngo rufungure Rusesabagina bidakora mu gihugu nk’u Rwanda.

Antony Blinken yari aherutse gutangaza ko igihugu cye kizasaba u Rwanda rugafungura uriya mugabo ruherutse gukatira gufungwa imyaka 25 .

Ku byerekeye M23 , Blinken yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame na Tshisekedi kandi ngo buri wese bumvikanye ko nta gihugu cyagombye gufasha umutwe urwanya ikindi.

Mu minsi ishize yari yaravuze ko Amerika ishaka  ko ibyaganiririwe i Nairobi n’i Luanda ari byo bikurikizwa hanyuma Amerika ikaza ifasha muri uwo mujyo.

Hagati aho u Rwanda n’Amerika bisanzwe bikorana mu ngeri zitandukanye.

- Advertisement -

N’ubwo hari abavuga ko ikibazo cya Paul Rusesabagina n’ibimaze iminsi bivugwa ko u Rwanda rufasha M23  bishobora kuzana umwuka mubi hagati ya Kigali na Washington, iyo urebye ishingiro ry’umubano hagati y’ibihugu byombi, ubona ko ukomeye k’uburyo utapfa guhungabanywa n’ikintu kibonetse cyose.

Blinken ati: ” Tuzakomeza kuganira n’u Rwanda ku kibazo cya Rusesabagina”

Kuri uyu wa Kane nibwo Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken yahuye na Perezida Kagame baganira ku ngingo zitandukanye.

Blinken aherutse gutangaza ko azasaba u Rwanda rukarekura Paul Rusesabagina kuko ngo uretse no kuba ari Umunyamerika, ngo rwanamufashe mu buryo budakurikije amategeko.

Icyakora u Rwanda rwo ruvuga ko rwafashe uriya mugabo kuko ari we wateraga inkunga abarwanyi bagabye ibitero mu Rwanda bigahitana abaturage barwo.

Ntabwo u Rwanda rwamufashe ngo rugire ikibi rumukurorera, ahubwo yagejejwe imbere y’ubutabera, araburana aratsindwa akatirwa gufungwa imyaka 25.

Martin Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda nawe aherutse kuvuga ko ubutasi bw’Amerika bwari buzi ko hari amafaranga Rusesabagina yahorezaga hanze y’Amerika akoresheje Western Union.

Aho hanze havugwa ni mu barwanyi ba MRCD-FLN bagabye ibitero mu Rwanda bigahitana abaturage muri Nyaruguru na Nyamagabe.

Uko bimeze kose, u Rwanda ni umufatanyabikorwa ukomeye w’Amerika.

Ubwo bufatanye ni ingenzi ku bihugu byombi k’uburyo ibibazo bireba ubutabera bitagombye kuba ari byo biba igitotsi muri uyu mubano.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga rivuga ko Amerika ikorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye hirya no hino ku isi ndetse no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Izo nzego z’ubufatanye zirimo gukorana mu kurwanya COVID-19, guhangana n’ikibazo cy’ubushyuhe bw’ikirere, kugira uruhare mu iterambere ry’ibikomoka ku buhinzi, guteza imbere Demukarasi no  mu guharanira ko uburenganzira bwa muntu bukomeza kubahirizwa.

Umubano w’Amerika n’u Rwanda watangijwe mu mwaka wa 1962, u Rwanda rukibona ubwigenge.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Amerika yafatanyije n’u Rwanda mu kuzamura imibereho y’abarutuye yari yarashegeshwe n’iyi Jenoside ndetse n’intambara yo kubohora u Rwanda.

Urwego rwari mu zihutirwaga  ni urw’ubuzima. Ibikomere byo ku mubiri no ku mutima bari byinshi kandi bikeneye komorwa bigakira.

Hari imishinga Amerika yatangije yo kuzamura urwego rw’ubuzima nk’umushinga wo kurwanya Malaria n’igituntu wiswe The U.S. President’s Malaria Initiative (PMI), umushinga wo guhangana na SIDA yacaga ibintu muri kiriya gihe wiswe  The U.S. President’s Emergency Plan for AIDS Relief (PEPFAR) n’indi.

U Rwanda kandi rukorana na Amerika mu bice bitandukanye birimo kuzamura urwego rw’uburezi.

Kubera imikoranire iboneye, Amerika ifasha u Rwanda kwakira no kwita ku mpunzi zigera ku 127,000 rucumbikiye kugeza ubu.

Izi mpunzi zirimo izavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, izavuye i Burundi ndetse n’abavuye muri Libya u Rwanda rukabakira kugira ngo bagire ubuzima bwiza bareke kuba ahantu bacuruzwa nk’aho ari amatungo.

Ikindi ni uko iki gihugu cyafashije u Rwanda mu ngengo yarwo y’imari y’umwaka wa 2021 ingana na miliyoni $147.

U Rwanda nirwo rwagennye aho yashowe rushingiye ku byihutirwaga.

Itangazo ryo mu Biro by’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga rivuga ko umwaka wa 2021 warangiye Amerika itumije mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni $31,4 mu gihe rwo rwahatumije ibifite agaciro ka Miliyoni $ 49,9.

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Amerika mu mwaka wa 2021 bwanganaga na Miliyoni 74,4.

Amerika itumiza mu Rwanda ibikomoka ku biribwa birimo ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro ya Tantalum na Tungsten, uduseke, ibikapu, n’ibindi.

U Rwanda rwo rukenera yo ibikoresho by’ikoranabuhanga, imiti, imashini z’amoko atandukanye, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi kandi bugera mu byo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi bigira ingaruka ku buhinzi n’abahinzi by’umwihariko.

U Rwanda kandi rukorana n’Amerika mu rwego rw’umutekano kuko mu ngengo y’imari ya 2021, Amerika yashyize $500,000 mu kigega cya Leta y’u Rwanda agenewe gufasha ingabo z;u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kurinda imbago z’u Rwanda, ikirere cyarwo n’ibindi bikorwa birimo no kugarura amahoro mu bihugu ingabo z’u Rwanda cyangwa Polisi boherezwamo.

U Rwanda igihugu gituwe n’Abanyamerika benshi…

Hejuru y’ibi byose, hari indi ngingo yerekana ko Abanyamerika n’Abanyarwanda babanye neza haba ku rwego rwa Politiki n’imibereho y’abaturage.

Birashoboka ko Abanyamerika batuye mu Rwanda ari benshi kurusha henshi muri Afurika.

Imibare ivuga ko mu mwaka wa 2021 Abanyamerika 2500 bari batuye mu Rwanda.

Muri uwo mwaka kandi Abanyamerika 2000 basuye u Rwanda.

Abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 100 kandi bize muri Amerika mu mwaka wa 2021.

Mu magambo avunaguye, ibi ni ibyerekana ko umurunga usanzwe uhuza u Rwanda n’Amerika ukomeye.

Abasesengura uko umubano hagati y’ibi bihug muri iki gihe uhagaze, bavuga ko ibya Rusesabagina na M23 bidafite uburemere bwatuma uyu mubano uhungabana kuko hari ubundi buryo byakemuka.

Ku byerekeye M23 Antony Blinken aherutse kubwira RFI ko kiriya kibazo gifite umurongo cyaherewe i Nairobi bityo ko Amerika igomba kureba uko ibyemeranyijwe byakurikizwa.

N’aho ibya Rusesabagina byo ngo bireba ubutabera kandi ngo ubusanzwe kirazira ko izindi nzego zivanga mu mikorere y’ubutabera kandi iri hame rireba u Rwanda nk’uko rireba n’Amerika

TAGGED:BirutaBlinkenfeaturedKagameRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umurunga Uhuza u Rwanda N’Amerika Urakomeye
Next Article Sandra Teta Uherutse Gukorerwa Ibya Mfura Mbi N’Umuhanzi Weasel Ari Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?