Amakuru menshi akomeje kujya ahabona ku rupfu rwa Maj Gen Paul Lokech, wari umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda. Yaguye iwe kuri uyu wa Gatandatu nk’uko ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda (UPDF) bwabitangaje.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Flavia Byekwaso, yatangaje ko iperereza ry’ibanze rimaze kugaragaza ko yazize ibibazo byo kuvura kw’amaraso.
Yari i Kampala ku kiliyo cy’undi musirikare mukuru wa UPDF, General Pecos Kutesa, uheruka kugwa mu Buhinde aho yivurizaga.
Yavuze ko Gen Lokech yari amaze ibyumweru bibiri akorera akazi ke mu rugo. Kuri uyu wa Gatandatu ngo yabyutse ameze neza nk’ibisanzwe, atangira kwitegura agiye ku kazi.
Ati “Muri iki gitondo yinjiye mu bwiyuhagiriro, aza guhamagara umugore we amubwira ko atarimo kubasha guhumeka.”
Umugore we ngo yahise ahamagara abaganga, bahageze bagerageza gukangura umutima wa jenerali ariko biba iby’ubusa, agwa mu bwiyuhagiriro.
Brig Flavia Byekwaso yakomeje ati “Umuganga yari ahari, kandi mu byagaragaye nk’uko kunanirwa guhumeka, byaketswe ko Jenerali yagize ikibazo cyo kuvura kw’amaraso.”
Ibyo byose ariko bikomeje gutangazwa mu buryo bwo gukekeranya, kuko ntabwo icyamwishe kiratangazwa hashingiwe ku byavuye mu isuzuma ry’abaganga.
Gusa habayeho amakenga kubera ko Gen Lokech yari amaze igihe atagaragara mu ruhame, guhera ubwo yerekanaga abantu bikekwa ko barashe imodoka ya Gen Katumba Wamala, bagahitana umukobwa we n’umushoferi.
Byekwaso yavuze ko Gen Lokech yari yarasabye ikiruhuko mu byumweru bibiri bishize.
Muri icyo kiruhuko ngo yaje kugwa aravunika, akaba yavurirwaga mu rugo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Martins Okoth Ochola, yatangaje ko yategetse ko habaho isuzuma ricukumbuye, hakagaragazwa icyahitanye uyu musirikare mukuru.
Uyu musirikare ni umwe mu bacurabwenge ba gisirikare Uganda yari ifite, wafashije cyane mu rugamba rwo guhangana na al-Shabaab muri Somalia, ku ruhande rw’Ingabo za Uganda mu butumwa bwa AMISOM.
Yashyizwe mu gipolisi ku wa 15 Ukuboza 2020 na Perezida Yoweri Museveni, mu bihe by’umutekano utameze neza n’umwuka ushyushye wa politiki muri Uganda, byari bifitanye isano n’amatora aheruka ya perezida.
Uburwayi yazize nibwo buheruka guhitana Cyprian Kizito Lwanga wari Arkiyepiskopi wa Kampala.