Kigali: 90% By’Abarengeje Imyaka 18 Bagiye Gukingirwa COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gutangira icyiciro cya gatatu cyo gukingira COVID-19 abantu benshi, kuri iyi nshuro hakazibandwa ku bantu bose barengeje imyaka 18 y’amavuko, haherewe ku Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa kizatangira kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko mu gukingira haherewe ku bakora mu nzego z’ubuzima, abafite indwara zikomeye n’abarengeje imyaka 65.

Mu cyiciro cyakurikiyeho hakingiwe abafite guhera ku myaka 40 kuzamura n’abakora mu mirimo ituma bahura n’abantu benshi.

Kuri iki cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yagize iti “Iyi gahunda nshya y’ikingira itangiye u Rwanda rumaze gutera intambwe yo gukingira COVID-19 abantu miliyoni imwe, ikazasiga gukingira muri Kigali bigeze hejuru ya 90% by’abafite guhera ku myaka 18 kuzamura, mu byumweru bibiri biri imbere.”

- Advertisement -

Yatangaje ko uretse gukingirira ku biro 37 by’inzego z’ibanze hirya no hino mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, hashyizweho itsinda rizagenda urugo ku rundi rikingira abatabasha kugera ahakingirirwa mu buryo bwa rusange.

Barimo abasheshe akanguhe, abantu bafite ubumuga, abagore batwite cyangwa ababyeyi bonsa.

Yakomeje iti “Abantu bahawe urukingo rwa mbere muri uku kwezi nabo bazasubira aho bikingirije muri Kigali, bahabwe urukingo rwa kabiri.”

Umujyi wa Kigali ufatwa nk’umurwa w’ubukungu bw’igihugu kuko ubarizwamo hafi 50 ku ijana by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Nyamara wakomeje kwibasirwa n’ubwandu ndetse umaze gushyirwa muri gahunda za guma mu rugo inshuro eshatu, guhera mu ntangiro z’icyorezo mu gihugu muri Werurwe 2020.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya gukingira 30% by’abaturarwanda mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira, kandi ikomeje gushakisha inkingo ku buryo izakingira benshi bashoboka.

Bumwe mu buryo burimo gukoreshwa ni ukugura inkingo uko bishoboka no kwifashisha abafatanyabikorwa, kugira ngo abaturarwanda babone inkingo nk’uburyo bwizewe bwo guhashya COVID-19.

Iki cyiciro cyo gukingira gitangiye nyuma y’uko uretse inkingo zisaga ibihumbi 200 Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko yakira buri wa mbere, ku wa Gatatu yakiriye inkingo 200,000 za Sinopharm yahawe n’u Bushinwa n’izindi 489,060 yahawe na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Izo nkingo ni abantu hafi 350,000 bahise babona uburyo bwo gukingirwa byuzuye, mu nkingo zabonetse umunsi umwe.

Uretse kugura inkingo cyangwa kuzihabwa nk’impano, izindi gahunda zirimo kunganira leta muri iyi gahunda y’ikingira ni ubufatanye mpuzamahanga bwa COVAX Facility, .

Umugabane wa Afurika na wo wishyize hamwe utangiza gahunda wise The African Union’s African Vaccine Acquisition Trust (AVAT), igamije kugura inkingo za COVID-19. Intego ni ugukingira abanyafurika 60%.

AVAT iheruka no kubona inkingo miliyoni 400 z’urukingo rwa COVID-19 rwa Johnson & Johnson, zizafasha mu gutuma abanyafurika bakingiwe babashe kuva kuri 2%.

Iheruka no gutangaza ko guhera muri Nzeri izajya itanga inkingo zigera kuri miliyoni 10 mu kwezi, maze umwaka ugashira habonetse nibura miliyoni 45.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version