Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyagezweho Muri Mozambique ‘Bigiye’ Gusubira Inyuma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Ibyagezweho Muri Mozambique ‘Bigiye’ Gusubira Inyuma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 July 2022 12:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘utakwambuye aragukerereza.’ Uyu mugani uhuye n’amakuru Taarifa ifite avuga ko amafaranga u Bufaransa bwagombaga kwishyura abagiye kwirukana ibyihebe byo muri Mozambique ataziye igihe k’uburyo ubu hashize amezi atandatu abantu badahembwa.

Ikibazo cyatumye ingabo zambarira urugamba zikajya muri Mozambique cyari icyo kwirukana abarwanyi bagize Al Shabaab, ishami rya Mozambique batangiye gukura abantu umutima mu mwaka wa 2017.

Biswe abakora iterabwoba.

Kubera ko u Bufaransa ari bwo bufite inyungu mu kuba bariya barwanyi bakwirukanwa haba muri Cabo Delgado n’ahandi kugira ngo inyungu zabwo zirimo no kurinda uruganda rwa Gaz rwa Total zigerweho, nibwo bwagombaga kumvisha ibindi bihugu bigize Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi ko byatanga amafaranga azafasha mu kwirukana biriya byihebe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ntabwo ingabo z’u Bufaransa zari bwishyire mu kandi kazi ko kujya muri Mozambique kurwanya bariya barwanyi kandi bwari busanganywe akandi kazi nako kasaga n’akazinaniye ko kwirukana abandi barwanyi muri Mali, Niger n’ahandi.

Kubera ko ikibazo cy’iterabwoba kiba kireba hafi isi yose, ubutegetsi bw’i Paris bwaganirije ibindi bihugu bikomeye ku isi ngo bubisabe bigire amafaranga bitanga yo kuzafasha mu kwirukana biriya byihebe, ariko ntibyabikora.

Byasanze bitari mu nyungu zabyo kuko nta nyungu Amerika ifite muri Cabo Delgado, nta nyungu u Bwongereza buhafite, nta nyungu na mba u Burusiya cyangwa u Bushinwa bihafite…

Ubwo rero iyo ‘fundraising’ y’u Bufaransa ntiyageze ku ntego zayo.

Ingaruka z’ibi ni uko umurava mu kwirukana bariya barwanyi muri Mozambique uri kudindira.

- Advertisement -

Taliki 28, Kamena, 2022 Taarifa yanditse ko amakuru atangarizwa muri Mozambique yavugaga  ko nyuma yo gukubitwa inshuro n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza SADC, abarwanyi bari barigaruriye Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, muri iki gihe bahinduye  umuvuno bakerekeza mu Ntara ya Nampula no mu Majyepfo ya Cabo Delgado.

Kugeza ubu aho u Rwanda rwafashe rukomeje kuhacunga neza ngo hatagira uruhakura.

Rwemeza ko intego yarwo ari uguharanira ko hariya hantu  hatekana, ingabo na Polisi bya Mozambique bikubakirwa ubushobozi bikazasigara byirwariza ingabo na Polisi y’u Rwanda nibataha.

Kubyerekeye ikibazo cyo kutishyura abagiye gufasha u Bufaransa muri kiriya gikorwa, amakuru dufite ni uko hari abamaze amezi atandatu batarahembwa bityo bikaba hari abo byaciye intege.

Ku ruhande rwa Mozambique, nta gihe kinini ziriya nyeshyamba zizigabyeho ibitero byaguyemo benshi mu basirikare ba Mozambique ndetse zibambura intwaro.

Amafoto y’intwaro zambuwe abasirikare ba Mozambique turayafite.

N’ubwo ntawamenya ingano y’amafaranga Mozambique yagombaga guhabwa n’u Bufaransa ngo ibwemerere ko ubufatanye mu kwirukana bariya barwanyi bukorerwa ku butaka bwayo, birashoboka ko agomba kuba atari make.

Kugira ngo intambara iyo ari yo yose uyirwana ayitsinde ni ngombwa ko aba yumva anyuzwe n’umushahara cyangwa se afashwe neza n’abamuyobora ku rugamba.

Iyo moral ibuze ku rugamba, hapfa byinshi ndete na ‘adui’ akisubiza aho bamwambuye.

Ibi nibyo biri kuba mu Ntara za Mozambique nka Nampula n’ahandi.

Hari ibitero bivugwa ko ziriya nyeshyamba ziherutse  kugaba  mu gace ka Cabo Delgado kitwa Meluco muri Mutarama, 2022 ndetse biza gukurikirwa n’ibindi wahagabye muri Gicurasi, 2022.

Ryan O’ Farrel ukora mu kigo kiga ku mikorere ya Al Shabaab kitwa Bridgeway Foundation  aherutse kuvuga ko hari ibindi bitero shuma bariya barwanyi bagabye mu bice bya Quissange, Ancuabe, Chiure, na Mecufi( ni muri Cabo Delgado) kandi bikagabwa biturutse muri Nampula.

Ubusesenguzi bwe buvuga ko bariya barwanyi basanze ibyiza ari ukwimura ibirindiro, bakajya kwisuganyiriza mu bindi bice bya Mozambique.

Baherutse no kugaba igitero ku ruganda rw’abanya Australia rutunganya amabuye ya graphite ruri ahitwa Ancuabe, hari taliki 08, Kamena, 2022.

Wa muhanga twavuze haruguru witwa Ryan avuga ko kuba hari abantu benshi bahunze Cabo Delgado bakajya mu Majyepfo yayo kandi bakajyayo nta kintu bahunganye, ari amahirwe ku barwanyi ba Al Shabaab ikorera muri kiriya gihugu kuko ishobora kuzababonamo abazayifasha.

Hari ingabo zishobora kuzabivamo zigataha…

Si ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo bari muri Mozambique gusa, ahubwo n’iza SADC nazo ziriyo.

Ziganjemo iza Afurika y’Epfo n’iza Botswana.

Ubuyobozi bw’izi ngabo bushobora kuzafata umwanzuro wo kuzicyura niba u Bufaransa n’ibindi bihugu bikomeye bidahuje imbaraga ngo bitange umusanzu wo kwirukana ibyihebe byafashe uruganda rw’Abafaransa kandi bikirukanwa n’ahandi hose muri Mozambique byafashe.

Ingabo z’u Rwanda nazo zishobora kuzasubira mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambique hakarebwa icyakorwa niba koko ishaka ko ruyifasha kwirukana biriya byihebe byari byarayizengereje.

Kugeza ubu ariko ntiruratezuka ku mugambi rwiyemeje wo guhashya bariya barwanyi mu bice bituriye uruganda rwa Total no gutuma abaruturiye batura batekanye.

TAGGED:AbarwanyiCabo DelgadofeaturedIngaboMozambiqueRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Aba DJs Bagiye Guhiganwa Ubuhanga
Next Article Mushikiwabo Ahamagarira Abo Mu Bihugu Bivuga Igifaransa Gushora Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?