Itsinda Genesis
Iri tsinda ryinjije miliyoni $ 230. Ni amafaranga yabaruwe nyuma y’uko ikigo basinyanye imikoranire ngo kibatunganyirize umuziki kitwa Concord Music Group gikuyemo ayacyo.
Abagize iri tsinda bakora umuziki wo mu bwoko bwa Rock.
Uretse ibitaramo bakoreye hirya no hino mu Burayi n’Amerika, aba bantu bahawe uburenganzira bwo kugira indirimbo zimwe na zimwe za Phil Collins basubiramo, bituma barushaho gukundwa.
Sting
Uyu mugabo aherutse kugurisha indirimbo ze zose n’ibindi bijyanye nabyo ku giciro cya miliyoni $300.
Nyuma yo kwishyura imisoro n’amahoro yasigaranye miliyoni $210.
Umuziki we yawugurishije ikigo kitwa Universal Music Group muri Gashyantare, 2022 nk’uko Forbes yabitangaje.
Tyler Perry
Uyu mugabo usanzwe yandika filimi akaziyobora kandi akagira studio ye, aherutse kwinjiza andi mafaranga yatumye agwiza miliyoni $175 mu mwaka wa 2022. Yayakuye mu biganiro yatanze kuri televiziyo yitwa BET TV, imiziki yagurishije muri za filimi n’ibindi.
Aya mafaranga yatumye ahita agira miliyari imwe y’amadolari
Trey Parker & Matt Stone
Abandi bantu binjije menshi mu mwaka wa 2022 ni Trey Parker na Matt Stone binjije miliyoni $160.
Yavuye mu bintu bitandukanye birimo no mu kugurisha imiziko irimo urwenya ikoreshwa muri Kiliziya yitwa Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints.
Bivugwa ko amasezerano y’ubucuruzi bagiranye n’abo bazakorana azatuma binjiza miliyoni $ 935 mu myaka itandatu iri imbere.
James L. Brooks & Matt Groening
Itsinda ry’abanyarwenya James L. Brooks & Matt Groening mu mwaka wa 2022 ryinjije
Miliyoni $105.
Ni nyuma y’uko rigiranye amasezerano yo kujya ricisha ibiganiro 30 by’urwenya kuri televiziyo yitwa Disney+.
Ni ibiganiro byatangiye mu mpera z’umwaka wa 2019.
Brad Pitt
Pitt wahoze ari umugabo wa Angelina Jolie aherutse kugurisha ikigo cye kitwaga Plan B. Yahawe miliyoni $113 ariko asigarana miliyoni $100 nyuma yo kwishyura imisoro.
Ahandi yakuye amafaranga ni muri filimi yakinnye zirimo iyitwa Bullet Train, Babylon na The Lost City zamwinjirije miliyoni $30.
Rolling Stones
Abagize itsinda ry’Abongereza Rolling Stones nabo ntibabuze kwinjiza agatubutse mu mwaka wa 2022 kuko binjije miliyoni $ 98.
Abo ni Mick Jagger, Keith Richards n’abandi.
Hari ikigo giherutse gutangaza ko aba bahanzi bigeze kwinjiza miliyoni $8.5 mu gitaramo kimwe bakoreye mu Burayi mu mwaka wa 2022.
James Cameron
Uyu mwanditsi wa filimi wakunzwe cyane mu kwandika no kuyobora iyitwa Avatar, umwaka wa 2022 warangiye yinjije miliyoni $95. Uretse Avatar yo mu mwaka wa 2009, James Cameron yagize n’uruhare mu gukora Titanic yakinwe mu mwaka wa 1997.
Aherutse no kugaragara mu bakoze indi filimi yiswe Pandora yatumye ikofi ye ihita ibyimba cyane ageza kuri miliyoni $95 yinjije mu mwaka umwe.
Taylor Swift
Swift nawe ari mu bameze neza. Umwaka ushize wa 2022 warangiye yinjije ku giti cye miliyoni $92. Ku myaka 33, Taylor Swift afite amafaranga menshi kurusha ayo abandi bagore cyangwa abakobwa bari bafite kuri iyo myaka.
Kugeza ubu Forbes ivuga ko afite miliyoni $740.
N’ubwo Rihana amurusha amafaranga menshi ndetse kure cyane, ariko nanone amuruta mu myaka kuko afite 35 akagira miliyari $1.4.
Iyo abasesengura birebeye ku ruhande, bavuga ko bitinde bitebuke Taylor Swift azaba umuherwe.
Bavuga ko afite uburyo bwinshi abonamo amafaranga kandi bushingiye ku ikoranabuhanga.
Aho harimo kugurisha indirimbo ze binyuze kuri Spotify, YouTube n’izindi mbuga zicuruza ibikorwa n’abandi.
Mu minsi iri imbere arateganya kuzakora ingendo zizazenguruka Amerika kandi ibi ngo bizamwinjiriza menshi.
Bad Bunny
Umuraperi wo muri Puerto Rico witwa Bad Bunny nawe ntiyoroshye! Umwaka wa 2022 warangiye yinjije miliyoni $88.
Ahuza injyana ya rap yo muri Puerto Rico bita reggaeton akayihuza n’indi bita Latin trap.
Byatumye ahita yamamara cyane biramwinjiriza.