Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sena Y’u Rwanda Ibaza Guverinoma Icyakuyeho ‘Kandagira Ukarabe’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Sena Y’u Rwanda Ibaza Guverinoma Icyakuyeho ‘Kandagira Ukarabe’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 April 2024 11:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sena y’u Rwanda ibaza Guverinoma y’u Rwanda icyakuyeho amakarabiro yari yarashyizweho mu gihe cya COVID-19 kandi yari afitiye abaturage akamaro ko kubarinda indwara zikomoka ku mwanda.

Inteko rusange ya Sena yaraye iteranye iganirizwa na Komisiyo yayo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage kugira ngo iyigezeho raporo ku gikorwa ryo kugenzura ibikorwa byo gukumira no kuvura indwara z’ibyorezo.

Nyuma yo kumva iby’ibyerekeye iyo raporo, Inteko rusange ya Sena yasabye Guverinoma kurushaho gushyira mu bikorwa ingamba zo kongera isuku mu rwego rwo gukumira ko ibyorezo byagaruka.

Imwe mu nama zatanzwe ni ukugarura  henshi mu Rwanda za ‘Kandagira Ukarabe’ zabaga henshi mu Rwanda kugira zifashe mu kurinda abantu kwandura intoki bya hato na hato, kuko ari intandaro y’indwara zo mu nda cyane cyane ku bana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Taarifa ntirabona igisubizo giturutse muri Minisiteri y’ubuzima kuri uwo mwanzuro wa Sena ariko mu minsi yatambutse hari amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe yavugaga ko gutezuka ku kamenyero ko gukaraba intoki byongereye indwara z’inzoka muri rusange ariko cyane cyane mu bana.

Ibiganza by’abantu nibyo bibafasha kubaho kuko ari byo barisha, aribyo bisukuza bavuye ku bwiherereo, ari byo bakoresha imirimo yose bakora kandi buri munsi.

Ibyo abantu bakoresha intoki zabo nibyo bizanduza bityo gukaraba intoki bikaba umugenzo mwiza mu gukumira ko umwanda winjira mu kanwa k’abandi.

Hari umukozi wo muri RBC witwa Sibomana Hassan uherutse kuburira abantu ko baramutse bagiriye isuku ahantu hatatu ku mubiri w’umuntu byagabanya cyane cyangwa se burundu ubwinshi bw’indwara.

Yavuze ko isuku yo mu kanwa, mu mazuru no mu myanya ndangagitsina ari ingenzi mu gukumira indwara ziterwa n’umwanda.

- Advertisement -

Aho hose kandi umuntu ahakora akoresheje intoki ze, akavana umwanda mu bimukikije akawushyira mu mubiri we winjiriye muri iyo myanya yavuzwe haruguru.

Mu magambo make, ngo ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu ni aho kurindwa cyane.

TAGGED:featuredIntokiMinisiteriRwandaSenaUbuzimaUmwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ousmane Sonko Yabaye Minisitiri W’Intebe Wa Senegal
Next Article Uganda: Urukiko Rwanze Gukuraho Itegeko Rihana Ubutinganyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?