Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyavuye Mu Matora Byashyize Museveni Ku Mwanya Wa Mbere ‘By’Agateganyo’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibyavuye Mu Matora Byashyize Museveni Ku Mwanya Wa Mbere ‘By’Agateganyo’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 January 2021 5:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kugeza ubu amajwi y’uko abaharanira kuyobora Uganda  barushanjyijwe arerekana ko Yoweli Kaguta Museveni ari we urusha abandi 11 bahanganye barimo umugore umwe witwa Nancy Kalembe Linda.

Kuba amatora nyirizina yaratangiye akerereweho amasaha atanu byatumye no gutangaza ibimaze kuyavamo bitinda.

Kuva kwiyamamaza muri aya matora byatangira kugeza ubu abantu 50 nibo bamaze kugwa muri biriya bikorwa.

Ibyavuye mu matora bimaze kubarurwa mu biro by’itora 330 ni ukuvuga 0.7% by’ibiro byose by’amatora biri muri Uganda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Byerekana ko uwari usanzwe ayobora Uganda, Nyakubahwa Yoweli Museveni ari we urusha abandi amanota.

Afite amanota 50,097(61,31%), agakurikirwa na Hon Robert Kyagulanyi ufite amajwi 22, 802(27.9%) nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Kugeza ubu kandi hari amajwi 153 y’impfabusa yabaruwe.

 

Uko abiyamamaje barushanwa:

Umukandida Ishyaka Ijanisha (%)
Yoweri Tibuhaburwa Kaguta Museveni National Resistance Movement (NRM) 50,097 61.31
Robert Kyagulanyi aka Bobi Wine National Unity Platform (NUP) 22,802 27.9
Patrick Oboi Amuriat Forum for Democratic Change (FDC) 4, 617 5.65
Joseph Kabuleta Independent 932 1.14
Nobert Mao Democratic Party (DP) 841 1.03
Nancy Kalembe Linda Independent 534 0.65
Mugisha Muntu Alliance for National Transformation (ANT) 583 0.71
Henry Tumukunde Independent 515 0.63
John Katumba Independent 332 0.41
Fred Mwesigye Independent 274 0.34
Willy Mayambala Independent 107 0.24

Abahanganye baracyaryana isataburenge kuko hakiri ahantu henshi hatarabarurwa amajwi kandi n’ubwo hamaze kubarurwa amajwi 85,  721, Bobi Wine yatangaje ko yiteguye gutangaza ko yibwe amajwi.

Yabwiye abanyamakuru ati: “ Amajwi ari gutangazwa na Komisiyo ihagarariwe na Bwana Simon Byabakama si nayizera kandi ibyo atangaza biramureba. Twe tuzi ko twatsinze.”

- Advertisement -

Ibice byinshi bya Kampala bizwiho guturwamo n’abashyigikiye abatavuga rumwe na Leta biravugwamo kwibwamo amajwi.

Hari n’aho abantu batamenyekanye bibye isanduku yari irimo impapuro zatoreweho, bakaba barabikoreye mu gace ka Ntungamo.

Igitangaje ni uko ibi byose byabaye kandi muri Kampala n’ahandi mu mijyi ikomeye harashyizwe abashinzwe umutekano benshi.

Undi utavuga rumwe na Leta witwa Patrick Amuriat  yikomye Perezida wa Komisiyo y’amatora Bwana Simon Byabakama, amusaba kwibuka ko akazi akora agakorera abatuye Uganda atagakorera Museveni.

Madamu Nancy Kalembe we yavuze ko afite ikizere ko Museveni azemera ko yatsinzwe, agaha ubutegetsi abaturage.

Hari abantu bavuga ko amatora ari kuba muri Uganda muri iki gihe ari uburyo bwo kwereka amahanga ko abatuye Uganda bashaka impinduka.

Umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda Dr Ismael Buchanan aherutse kubwira Taarifa ko kuba Robert Kyagulanyi ashyigikiwe n’urubyiruko byerekana ko ubutegetsi bwa Museveni bwarwirengagije, ubu rukaba rubona Bobi Wine nk’umucunguzi.

Itegeko nshinga rya Uganda ritegeka ko Komisiyo y’Amatora igomba gutangaza ibyavuye mu matora bitarenze amasaha 48 nyuma y’uko ibiro byose by’amatora bifunze imiryango, gutora birangiye.

TAGGED:AmatoraByabakamafeaturedKyagulanyiMuseveniUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurarimbanyije Mu Myiteguro Yo Kwakira Urukingo Rwa COVID-19
Next Article Polisi Iburira Abantu Ariko Hari Abahaze Amagara Yabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?