Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyiciro Bishya By’Ubudehe Bigiye Gutangira Gukoreshwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibyiciro Bishya By’Ubudehe Bigiye Gutangira Gukoreshwa

admin
Last updated: 23 August 2021 10:39 am
admin
Share
SHARE

Ikigo gishinzwe gutsura amajyambere mu nzego z’ibanze (LODA), cyatangaje ko ibyiciro bishya by’Ubudehe mu minsi mike bizatangarizwa Abanyarwanda, ari nabwo hazamenyekana amabwiriza azagenga ikoreshwa ryabyo.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yatangaje ko ibi byiciro bishya byamaze gutunganywa ku kigero cya 99%.

Ati “Ubwo iyo 1% isigaye ni nk’ingo nshya ziba zavutse cyagwa uwacikanwe, kandi na we haba hari uburyo bwo kwegera Akagali kugira ngo abone icyiciro cy’Ubudehe. Raporo ubu turayisoje, iyo tuyisoje tuyishyikiriza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo hakurikireho kwemeza raporo no kuyitangariza abanyarwanda.”

“Rwose turitega mu minsi ya vuba ko Abanyarwanda bose batangarizwa ibyo byiciro by’Ubudehe, n’uwacikanwe kandi yegere Akagali kamufashe, kandi noneho gutanga ibyiciro bishya by’Ubudehe bizanajyana no gutangaza amabwiriza yo gukoresha ibyiciro by’Ubudehe.” Yabitangarije radiyo y’igihugu.

Ubundi byateganywaga ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda bazaba bari mu byiciro bishya by’ubudehe bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017. Gusa icyorezo cya COVID-19 cyatumye gahunda yo gushyira abantu mu byiciro igenda buhoro.

Ni ibyiciro bizaba biri mu nyajwi za A, B, C, D, E, bizasimbura ibigendera ku mibare 1, 2, 3, 4.

Mu byiciro bishya, A na B bizaba birimo abafite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza imitungo kandi bashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose; naho C na D habemo abashobora gufashwa kwivana mu bukene biciye muri gahunda zashyizweho. Izo ngo zizajya zisinyana Imihigo na leta.

Ni mu gihe icyiciro E kizaba kirimo abantu bazakomeza gufashwa na leta n’abandi bafatanyabikorwa, kubera ko nta bushobozi bafite bwo kwivana mu bukene kubera inzitizi zirimo imyaka, ubumuga bukabije cyangwa uburwayi bw’akarande, bityo bo nta n’imihigo bazasinya.

Inyandiko ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu isobanura imiterere y’ibyiciro n’abazagenda bashyirwamo, igaragaza ko bizaba bitanga amakuru y’ibanze ku mibereho y’ingo z’Abanyarwanda yo kwifashisha mu igenamigambi ry’inzego za leta n’abandi bafatanyabikorwa.

Gushyirwa mu byiciro byabereye ku rwego rw’imidugudu, ubu birimo kunozwa ku rwego rw’igihugu.

Bigenewe kandi gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo bafashanya hagati yabo ubwabo badategereje ak’imuhana no gufasha inzego zikorana n’abaturage kubona aho bahera batoranya abakeneye ubufasha.

Icyiciro A kizaba kirimo umuntu ushobora kuba ahembwa 600000 Frw buri kwezi cyangwa arenze cyangwa yinjiza ibyo 600 000 Frw cyangwa arenze mu bikorwa byinjiza umutungo, afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na hegitari imwe mu mujyi.

Icyiciro B ukirimo agomba kuba ahembwa hagati ya 65 000 Frw na 600 000 Frw buri kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo nk’ubworozi, ubukode bw’inzu cyangwa ibindi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Icyiciro C cyo kizaba kibarizwamo ingo z’abantu bashobora gukora n’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo. Muri icyo gihe umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ashobora kuba ahembwa hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw ku kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo.

Icyiciro D cyo ni icyiciro kibarizwamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite, ariko ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye azaba yinjiza munsi ya 45 000 Frw ku kwezi, ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi haba mu cyaro cyangwa mu mujyi.

Ni mu gihe icyiciro E cyo ari icyiciro cyihariye kirimo ingo zirimo abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka yabo, bafite ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira, kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

Mu byiciro bishya; umunyeshuri uzajya ahabwa ‘buruse’ ni uwagize amanota meza aho gushingira ku cyiciro cy’ubudehe abarizwamo nk’uko byakunze kugenda, ingingo itarakunze kuvugwaho rumwe.

Mu mavugurura mashya kandi ajyanye n’ibyiciro by’ubudehe, hari serivisi zizakomeza gushingirwaho zirimo nka gahunda ya VUP no gufasha abana bafite imirire mibi.

 

TAGGED:featuredLODANyinawagaga ClaudineUbudehe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RURA Yihanangirije MTN Rwanda
Next Article Impamvu Ziza Imbere Mu Gutuma Abanyarwanda Bamwe Biyahura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?