Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyiza By’Ikigo Cya Polisi Gikorerwamo Ibizamini Mu Ikoranabuhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Ibyiza By’Ikigo Cya Polisi Gikorerwamo Ibizamini Mu Ikoranabuhanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 March 2024 11:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
ACP Rutikanga Boniface.
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rukitanga avuga ko ikigo cya Polisi gikoresha ikoranabuhanga mu gukora ibizamini giherutse gutangizwa mu Karere ka Kicukiro kizaha abantu uburyo bwo gukoresha neza igihe.

Avuga ko kizafasha kugabanya igihe abantu bamaragara kuri site bakora ibizamini.

ACP Rutikanga avuga ko umuntu azajya aza ku munsi n’isaha yahisemo.

Ati: “… Umuntu azajya mu kibuga gukora ari uko igihe cye kigeze. Ibizamini bizakoreshwa mu mucyo nta rwicyekwe ndetse n’impungenge zo kurenganywa.”

Ubu kandi ngo ni bwo buryo bugezweho hirya no hino ku isi.

Imirimo yacyo nitangira gukora mu buryo bweruye, uzaba agiye gukora ikizamini azajya yiyandikisha ku Irembo, ahitemo umunsi, italiki n’isaha azakoreraho.

Ikoranabuhanga rizakoreshwamo muri iyi gahunda rizajya rifasha no mu gusuzuma ugiye gukora ikizamini ingingo z’umubiri zirimo amaso n’amatwi.

Ukora ikizamini cyo gutwara imodoka atangira afite amanota 100% ariko bibarwa ko yatsinze iyo yagize atari munsi ya 80%.

Bivuze ko uko umuntu akora ikosa ari ko amanota amuvaho.

Uwatsinze abimenya binyuze mu butumwa ahabwa bw’ikoranabuhanga.

Munsi y’ikibuga gikorerwamo ibizamini hashyizwemo irindi koranabuhanga rigenzura niba uri gukora ikizamini yakoze ikosa noneho rigatanga amakuru mu mashini yandika amanota.

Uri gukora ikizamini yicara mu modoka iba irimo indangururamajwi imubwira kugitangira n’andi makuru atandukanye.

Muri Control Room( aho bacungira ibikorerwa ku kibuga), hari icyumba kigenzurirwamo uburyo ikizamini gikorwa.

Iyo ushaka kubaza ibyo udasobanukiwe, urahamagara (mu modoka zikorerwamo ikizamini habamo uburyo bwo guhamagara) ukabaza ikibazo cyangwa icyo ushaka gusobanuza bakagufasha.

Mu modoka zikorerwamo ibizamini, uhitamo ururimi ushaka kumviramo amabwiriza hagati y’ Ikinyarwanda n’Icyongereza.

TAGGED:IkoranabuhangaPolisiRutikanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abarusiya Batangiye Amatora Y’Umukuru W’Igihugu
Next Article Rayon Sports Yatanze Ikirego Muri RIB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?