Ibyo Dukora Byose Tubikora Ku Nyungu Zacu Z’Ejo Hazaza-Perezida Kagame

Umukuru w’u Rwanda  yabwiye abitabiriye inama ku bidukikije iri kubera mu Misiri avuga ko igihugu cye, hamwe n’Afurika by’umwihariko, rukora uko rushoboye ngo ibyo rwiyemeje kugeraho mu kurengera ibidukikije rubikore. Icyakora avuga ko rubikora mu nyungu z’abaturage barwo mu gihe kiri imbere.

Yunzemo ko ibyagezweho byerekana ko no kugera ku ntego yo kurengera ibidukikije bishoboka.

Ati: “ Tubikora tugamije ejo heza hazaza h’abaturage bacu.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo ibihugu bikize bigomba gukora ari ukugabanya ibyuka byohereza mu kirere, ku rundi ruhande, bigafasha ibikennye kubaka ubushobozi bwo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.

- Advertisement -

Kagame yabwiye abandi bakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro bari bamuteze amatwi ko ibyo kwibwira ko guha Afurika amafaranga yo gushora mu kwita ku bidukikije byaba ari ugupfusha ubusa, ari ibintu bidakwiye kubera ko yerekanye ko ishobora kubikora mu nyungu zayo kandi mu buryo burambye.

Yunzemo ko imyumvire nk’iriya ari nayo yatumye Afurika ikubitika mu bihe bya COVID-19, ubwo yacaga ibintu ku isi.

Umukuru w’u Rwanda yabwiye abari bamuteze amatwi ko kugira ngo ibintu ibihugu bikennye bishaka gukora  bishobore kubigeraho, bisaba ko abikorera bakorana n’inzego za Leta.

Ni muri uru rwego u Rwanda ruherutse gutangiza ikigega kita ku bidukikikije kizashyirwamo Miliyoni $ 100 zizava mu bikorera, muri Leta ndetse no mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda.

Ni muri uyu mujyo kandi, Perezida Kagame yashimiye ibihugu byose byasinye amasezerano ya Kigali yo kurinda ibidukikije yari ashingiye kuyasinyiwe i Montréal muri Canada yiswe Montreal Protocol.

Perezida Kagame yarangije ijambo rye asezeranya abari bamuteze amatwi ko u Rwanda ruzakomeza ibiganiro n’abafatanyabikorwa barwo mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version