Ibyo Kagame Ashobora Kuza Kugarukaho Mu Ijambo Ry’Uko Igihugu Gihagaze

Saa cyenda zuzuye ku isaha y’i Kigali, nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari bugeze ijambo ku batuye u Rwanda akababwira uko uyu mwaka ugiye kurangira ruhagaze mu nzego zarwo zitandukanye.

Inzego Umukuru w’Igihugu akunze kugarukaho harimo urw’umutekano, ububanyi n’amahanga, ubukungu, ubuzima, ubutabera, n’uburezi.

Mu Buzima:

Muri iki gihe u Rwanda rwari rumaze gusa n’urusubira ku murongo ku rwego rw’ubukungu kubera ko ubukana bwa COVID-19 bwasaga n’ubwacyendereye, Umukuru w’igihugu ntari bubure kugaruka ku ntabwe nziza yari igezweho mu kucyirinda.

- Advertisement -

Gusa ubu hadutse ubwoko bwacyo bushya bwiswe Omicron.

Ubu bwandu bushya bwadutse mu mpera z’uyu mwaka nibwo bwandura mu buryo bwihuse kurusha ubundi 10 bwabubanjirije.

Kwibutsa abaturage be ko ari ngombwa gukomeza kwirinda iki cyorezo ni ngombwa kugira ngo kitazafata benshi kandi byasaga n’aho ibintu bigiye gusubira mu buryo.

Ikindi Perezida Kagame ashobora kuza kuvugaho ku byerekeye icyorezo COVID-19 ni umubare w’Abanyarwanda bamaze gukingirwa.

Ubu bamaze kugera kuri 40% kandi imibare y’abikingiza iriyongera, ndetse hari n’abari guhabwa urwa gatatu bita ‘urushimangira’.

40% by’Abanyarwanda bikingije COVID-19

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki cyorezo ndetse n’ibindi bizaza, u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kuzabaka uruganda rukora inkingo, iki kikaba ari ikintu Perezida Kagame yaharaniye kuva iki cyorezo cyaduka muri Afurika no mu Rwanda.

N’ubwo Umukuru w’Igihugu atabura kuvuga no ku zindi ndwara cyangwa ibibazo by’ubuzima bw’abaturage muri rusange, nta cyamubuza kugaruka kuri COVID-19 nk’icyorezo cyugarije abaturage be n’ubwo n’ahandi ku isi kitaboroheye.

Umutekano:

Ku rwego rw’umutekano, ibyo u Rwanda rwagezeho ni byinshi kandi imbere mu gihugu uyu mwaka nta bitero bikomeye byahabaye.

Icyo Perezida Kagame ashobora kuza kugarukaho ni umusanzu ingabo ze zagiye guha iza Mozambique n’iza SADC mu kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

Kubera umurava n’ubunyamwuga zagaragaje mu kwirukana bariya barwanyi, byatumye Perezida Kagame ajya kuzisura no kuzongerera morali ya gisirikare.

Perezida Kagame icyo gihe yazibwiye ko ibyo zakoze mu gihe gito byari icyiciro cya mbere ariko hari ‘akandi kazi kanini’ kazitegereje.

Perezida Kagame yasuye ingabo ze muri Mozambique azishimira umusanzu zitanga mu kuhagarura amahoro

Umukuru w’Igihugu kandi ashobora kuza gushimira umusanzu abasirikare  n’abapolisi  b’u Rwanda batanga mu mahanga urugero nko muri Repubulika ya Centrafrique.

Iki gihugu u Rwanda rufiteyo abasirikare n’abapolisi bashinzwe kurinda Umukuru wacyo n’abandi bayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu.

Perezida  wacyo Faustin Archange Touadéra aherutse mu Rwanda gushimira Abanyarwanda uruhare bagize kandi bakigira mu gutuma igihugu cye gitekana.

N’ubwo nta bitero byaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda ngo biruhungabanye mu buryo bweruye, haracyari imitwe itarushakira amahoro ikorera mu bihugu nka Uganda.

Ububanyi n’amahanga:

U Rwanda no muri ibi bihe bigoye kubera COVID-19, rwakomeje kwagura amarembo, rwakira Ambasade nshya harimo n’iya Qatar.

Rwakiriye inama mpuzamahanga nyinshi zimwe zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, izindi ziterana imbonankubone.

Hari Abakuru b’Ibihugu basuye u Rwanda barimo uwa Tanzania, uwa Repubulika ya Centrafrique, uw’u Bufaransa ndetse Perezida Kagame yahuye na mugenzi we uyobora Turikiya mu nama iheruka guhuza iki gihugu n’ibihugu by’Afurika.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakoreye mu Rwanda uruzinduko rw’amateka

U Rwanda kandi rwifatanyije n’u Bushinwa kwizihiza imyaka 70 bumaze buyoborwa n’ishyaka rya gikomunisiti ry’abaturage b’u Bushinwa.

Ikindi gihugu u Rwanda rwakomeje gukorana nacyo mu byerekeye umubano ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Muri Gicurasi, 2021 Perezida w’iki gihugu yasuye u Rwanda, ajya i Rubavu kureba uko imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo yangirije abaturage ndetse bucyeye bw’aho mugenzi we Paul Kagame nawe ajya kumusura bareba aho amahindure ya kiriya kirunga yangije mu Mujyi wa Goma.

Ku byerekeye uko u Rwanda rubanye n’u Burundi, Perezida Kagame ashobora kuza kugaruka ku ntambwe ikomeje guterwa kugira ngo ibintu birusheho kuba byiza hagati y’ibihugu byombi.

Izi ngingo z’ububanyi n’amahanga zishobora kuza kugarukwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ubukungu:

Ubwo Perezida Paul Kagame ari bube ageza ijambo ku baturage b’igihugu cye ntari bubure kuvuga ku miterere y’ubukungu bw’u Rwanda muri iki gihe.

N’ubwo butameze neza nk’uko byari bimeze mu mwaka wa 2019 na mbere y’aho, muri rusange ubukungu bw’u Rwanda bwihagazeho muri ibi bihe bigoye.

Abahanga mu bukungu bavuga ko ifaranga ry’u Rwanda ryagerageje kwihagararaho ugereranyije n’idolari.

Tariki 11, Ugushyingo, 2021 Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yavuze ko iyo urebye uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze muri iki gihe, usanga buri kuzamuka kubera ko inganda zatangiye gukora, umusaruro w’ubuhinzi ukaba warabaye mwiza muri rusange kandi ibyo u Rwanda rwohereza hanze bikaba byariyongereye.

Ikindi ni uko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 20.6% mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka na 3.5% mu gihembwe cya mbere nyuma yo kugabanukaho 3.4% mu mwaka wa 2020.

Kuba ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza ngo biterwa kandi n’uko n’ubukungu bw’isi muri rusange buri kuzanzamuka.

Ibikorwa remezo bifasha mu buhahirane nabyo byarubatswe biruzura, ibindi nabyo bikomeje kubakwa urugero nk’ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Muri uyu mwaka nibwo za Hoteli na resotora n’utubari byafunguye, birongera bituma ubukerarugendo bukora kurushaho ndetse n’abasura za Pariki barongera barakomorerwa.

Indege za RwandAir zarongeye ziraguruka, ndetse zerekeza n’ahantu zitageraga mbere nk’i Goma na Lubumbashi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

RwandAir yaguye ingendo zayo

Amasezerano y’imikoranire hagati ya RwandAir na Qatar Airways nayo yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ubutabera:

Mu rwego rw’ubutabera, kimwe mu byo u Rwanda rwishimira ni uko rwafashe, rufunga kandi ruburanisha Paul Rusesabagina.

Muri Kanama, 2020 nibwo abantu batunguwe no kumva ko u Rwanda rwafashe Paul Rusesabagina wari umaze igihe avugira ku binyamakuru mpuzamahanga ko ari we utegura ibitero bigabwa ku Rwanda biturutse i Burundi.

Ubwo yafatwaga, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamufashe kandi ko izamuburanisha kugira ngo abo yahemukiye bahabwe ubutabera.

Amahanga cyane cyane u Bubiligi ndetse na bamwe mu bayobozi muri Amerika, yamaganye iby’ifatwa rye, avuga ko yashimuswe.

Ibyo u Rwanda rwarabihakanye.

Tariki 20 Nzeri, 2021 nibwo Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25.

Icyo gihe Urukiko rwavuze ko umutwe wa MRCD/FLN ( wa Rusesabagina)ari uw’iterabwoba, kuko ibitero byawo “byakoze ibikorwa birimo kwica, gusahura no gutwika imitungo, nta kindi ugamije uretse gutera ubwoba abaturage batari mu mirwano, babasanze mu ngo zabo no mu modoka bari mu ngendo n’ahandi.”

Paul Rusesabagina yaraburanishijwe akatirwa imyaka 25 y’igifungo

Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Birashoboka ko Perezida Kagame ashobora kuza kugaruka kuri uru rubanza rw’amateka kuko rwahaye ubutabera abaturage be bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Paul Rusesabagina.

Ku byerekeye ubutabera muri rusange, Umukuru w’Igihugu ashobora kuza gusaba abakora muri uru rwego kongera ubunyamwuga kugira ngo ruswa ikirugaragaramo icike muri.

Ikindi ni ikibazo cy’ihohoterwa rigikorerwa abagore n’abangavu naryo rigomba gucika nk’uko  Perezida Kagame yigeze kubigarukaho ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza watangirijwe mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko mu mezi macye ashize.

Mu burezi

Urwego rw’uburezi ruri mu nzego zahungabanyijwe na COVID-19 kubera ifungwa ry’amashuri no kwigira mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu bushobozi bwarwo, u Rwanda rwakoze uko rushoboye abana barwo bariga ndetse hubakwa n’ibyumba byinshi by’amashuri.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barwo, u Rwanda rwashoboye guha abarimu mudasobwa n’ibindi bikoresho byo kubafasha guha abanyeshuri ubumenyi bacyeneye.

Hari Kaminuza zakomeje gutanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga ndetse zimwe zari zisanzwe zikorera mu Rwanda zagura amarembo zitangira gukorana n’izo mu mahanga mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.

Amashuri y’incuke nayo yakomeje guha abana uburezi kandi bakabona ibiribwa n’ibinyobwa ku irerero.

Muri macye, ngibyo ibyo ubwanditsi bwa Taarifa busanga Umukuru w’Igihugu ashobora kuza kugarukaho mu ijambo ari bugeze ku baturage saa cyenda zuzuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version