RIB Yafunze Uwasabaga Abantu Kujyana Amafaranga Mu Rusengero Ngo Bakubirwe

Imwe mu modoka za RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Bucyanayandi Emmanuel wavugaga ko ari umuvugabutumwa kandi ko uwamwumvira agatanga amafaranga mu rusengero atazagira ibyago by’urupfu, indwara kandi ko azakubirwa inshuro eshanu ku ituro.

Ikindi ngo ibyo yakoraga byateraga abantu ubwoba bwitwaje ubuhanuzi.

Kuri X/Twitter, RIB yanditse iti: “Ku bufatanye na Polisi, RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugabutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk’ituro.”

Uru rwego rusaba Abanyarwanda kudaha agaciro inyigisho zibizeza ibitangaza kuko zigamije kubamaraho imitungo no kubayobya ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.

Mu minsi ishize, Bucyanayandi ku mbuga nkoranyambaga yigeze gusaba umuntu kuzana ‘mu nzu y’Imana’ Miliyoni yabikuje kuri Banki maze Imana imukurireho urupfu.

Ati: “Ndimo ndabona isanduku mu rugo iwawe.”

Yigeze no kubwira Abakirisitu gukora mu mufuka bakazamura ibyo bafite byose bakabizana kandi mu gihe gito Imana ikazabakubira gatanu.

Bucyanayandi afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Perezida Kagame yigeze kuburira Abanyarwanda...

Mu mwaka wa 2024, Perezida Kagame yigeze kuvuga ko bidakwiye ko abantu bamwe bitwaza Imana ngo bacucure abandi utwabo.

Hari mu kiganiro yatangiye mu Nteko Ishinga Amategeko

Yagize ati: “Abo bantu bateka umutwe bakanyura muri ibyo by’amadini bakambura abantu iby’abo, bakabatwara imitungo yabo…biraza gutuma dushyiraho umusoro…Ako kajagari gacike.”

Yunzemo ko bidakwiye ko abantu bitwikira Imana ngo bice abantu kuko abo bantu bicwa nabo ari ab’Imana.

Kagame yavuze ko afite inshingano nawe yahawe n’Imana zo kurinda Abanyarwanda.

Nyuma y’icyo gihe hakurikiyeho igenzura ry’uko insengero zujuje ibyangombwa, izitabyujuje zirafungwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version