Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Macron Yavuze Asaba Imbabazi Ni ingenzi Ku Mateka Yacu- Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Ibyo Macron Yavuze Asaba Imbabazi Ni ingenzi Ku Mateka Yacu- Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 June 2021 6:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame yaraye avuze ko ibyo mugenzi we uyobora u Bufaransa yavuze ubwo yari mu Rwanda bidafite akamaro gusa ku byerekeye gusaba imbabazi, ahubwo bifite akamaro kurushaho ku kwerekana amateka yaranze umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda.

Hari mu gisubizo yahaye umunyamakuru wa Bloomberg witwa Zain Verjee wari umubajije uko yakiriye ijambo Perezida Emmanuel Macron yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi ubwo aherutse gusura u Rwanda.

Umunyamakuru yamubajije  ati: “ Perezida w’u Bufaransa yasabye imbabazi u Rwanda kubera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mwabyakiriye mute?”

Perezida Paul Kagame yamusubije ko ibyo mugenzi we w’u Bufaransa yavuze bitagombye kureberwa cyane ku ugusaba imbabazi ahubwo byagombye kureberwa mu kamaro bifite mu kumenya amateka nyakuri yaranze u Bufaransa mu mibanire yabwo n’u Rwanda.

Yavuze ko mbere na mbere kuba Macron yarasuye u Rwanda ari ingenzi kandi ko n’ijambo yavuze icyo gihe naryo rifite agaciro karyo kuko ‘ryerekanye mu by’ukuri’ uruhare igihugu cye cyagize mu mateka y’u Rwanda.

Perezida Kagame yunzemo ko akamaro k’ijambo rya Macron gakomeza kakagera no kuvuguruza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “ Ijambo rye ryagize akamaro mu nzego nyinshi harimo no kuvuguruza abavuga ko habaye ho Jenoside itari iyakorewe Abatutsi.”

Ubwo aheruka mu Rwanda Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yemeye uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko muri iki gihe ibihugu byombi bigomba guharanira umurage mwiza uzasigirwa abato.

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi Emmanuel Macron yahavugiye ijambo ryagarutse ku ruhare igihugu cye cyagize muri  Jenoside yo mu 1994, avuga ko yateguwe kandi ko yari igambiriye kurimbura Abatutsi.

Yashimangiye ko Jenoside idapfa kubaho, ko itegurwa kandi ikigishwa igihe kirekire.

Perezida Macron yavuze ko abakoze Jenoside batari bazi isura y’u Bufaransa ku buryo butakwitwa umufatanyacyaha, ariko agaragaza ko hari inshingano bwirengagije.

Yavuze ko kuva mu 1990 ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda  no mu mwaka wa 1993 mu gihe cy’amasezerano ya Arusha yari agamije guhagarika imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Habyarimana n’ingabo za RPF, u Bufaransa ‘butumvise amajwi yose.’

Icyo gihe yagize ati: “U Bufaransa ntabwo bwigeze bwumva ko mu gushaka gukumira intambara mu karere, bwagiye ku ruhande rw’ubutegetsi bwateguraga Jenoside. Mu kwirengagiza intabaza zatangwaga n’ababirebaga, u Bufaransa bwagize ‘uruhare rukomeye’ mu byagejeje ku bibi bikomeye mu mateka, mu gihe bwashakaga kubikumira.”

Perezida Macron ubwo yari yasuye u Rwanda.
TAGGED:AbatutsiBufaransafeaturedJenosideKagameMacronRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article COVID-19: Saa Moya Na Guma Mu Karere Byagarutse
Next Article Icyo Abanywa Ikawa Barusha Abatayinywa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?