Ibyavuye mu iperereza ry’Ubugenzacyaha bivuga ko kugeza ubu nta cyo bwashingiraho buvuga ko hari umuntu cyangwa abantu bafashije Denis Kazungu kwica abantu akurikiranyweho.
Mu ibazwa nawe yiyemereye ko yabifashije.
Nyuma y’uko inkuru ye ibaye kimomo, hari abatangiye kuvuga ko hari abantu bamufashije muri buriya bwicanyi.
Mu itangazamakuru, abaturage bavuze kenshi ko ubuyobozi bw’aho yari atuye bagombye kuba bwaragize icyo bukora, bakarokora ubuzima bw’abantu bishwe n’uwo Kazungu.
Nyuma y’uko iperereza ritangiye, umwe mu bo uriya musore avugwaho kwica yaramenyekanye.
Ni Eric Turatsinze wavutse mu mwaka wa 1998.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko Kazungu yiyemereye ko ari we wishe Turatsinze Eric.
Dr. Thierry B.Murangira ati: “Turatsinze Eric yavutse mu 1998. Yari mu bishwe na Kazungu Denis kandi ubwe yiyemerera ko yamwishe. Umuryango we wamenyeshejwe. Iperereza rigeze ku rwego rwa Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga, dutegereje ibizava mu bisubizo by’ibizamini bya DNA”.
Icyakora ngo isuzuma ry’iyo mirambo riri gukorerwa muri Laboratwari y’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera (Forensic Laboratory), kandi ngo rishobora kuzamara igihe ku buryo kumenya amazina ya ba nyakwigendera bizatinda.
Dr. Murangira yasubije iby’abavuga ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bagombye gukurikiranwa kubera uburangare, avuga ko kugeza ubu nta kintu gihari kigaragaza uburangare bw’abayobozi b’inzego z’ibanze cyangwa se gukingira Kazungu ikibaba.
Avuga ko abantu bagombye kwirinda kumva amakuru atari ukuri, bakirinda no kugira uwo bagerekaho uruhare muri kiriya kibazo kuko kikiri mu iperereza.
Ikindi Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga cyagaragaye kugeza ubu, ni uko iby’uko hari ingingo Kazungu yakuraga mu bo yicaga akazigurisha, ntaho biragaragara mu iperereza ryakozwe.
Ikindi ni uko kugeza ubu bitaragaragara ko hari abamufashije mu bwicanyi akurikiranyweho.
Ngo yakoraga wenyine.
Nawe ubwe yabibwiye abagenzacyaha kandi bamwe mu bashoboye kumucika nabo babyemereye ubugenzacyaha.
Avuga ko kugeza ubu RIB imaze kwakira abantu batatu, bavuga ko hari abantu babo babuze bikekwa ko bishwe na Kazungu.
Indi ngingo abagenzacyaha ba RIB baje kumenya, ni uko Kazungu yigeze gukurikiranwaho ibyaha birimo ubujura, gufata ku ngufu, gukoresha ibikangisho, gukubita no gukomeretsa
Icyo gihe ngo yarafashwe akatirwa n’urukiko ariko aza kurekurwa by’agateganyo kuko ‘nta bimenyetso bihagije’ byari bihari.
Muri rusange, ubugenzacyaha burasaba abaturage kwirinda kuvuga byinshi kuri iyi dosiye kuko ikiri mu iperereza ry’ubushinjacyaha.
Abagenzacyaha basanze Kazungu yaricaga abantu azi ko nta muntu bafite ubakurikirana cyane cyane indaya, bitewe n’uko imiryango yabo itazi amakuru yazo, cyangwa se kuko nta muntu wo mu muryango uri muri ako gace.
Dr Murangira avuga ko Kazungu Denis urebye uko agaragara inyuma ari umuntu wahoraga agaragara neza, yambara neza, akavuga ko akora ‘bizinesi’, ibyo bikaba byaratumye bigora abo yishe ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze kumenya uwo ari we.
Kazungu Denis w’imyaka 34 y’amavuko, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Gashikiri, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.
Soma amayeri abantu nka Kazungu bakoresha:
Yicaga Abana Akabarya: Ni Iki Gitera Abantu Kwica Abandi Umusubizo?