Abasirikare bo muri Sudani y’Epfo bamaze iminsi mu Rwanda mu ishuri rikuru rya gisirikare iri i Musanze bahugurwa uko barushaho gucunga umutekano iwabo.
Mu muhango wo gusoza amasomo bari bamazemo iminsi, Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja yababwiye ko ‘yizeye’ ko bazashyira mu bikorwa ibyo bize.
Ugirashebuja ati: “ Ibyo u Rwanda rwaciyemo byarweretse ko amahoro ari ikintu cy’agaciro kanini kigomba kirindwa. Twabonye ko ubuyobozi bwiza, ubushake bwa politiki no kudatezuka, kubazwa inshingano no kudaheza ari ingenzi mu gutuma ubuyobozi bwiza buganza mu baturage. Ikindi cy’ingenzi ni uguhitamo neza kugira ngo ubone uko uhangane n’ibibazo igihugu gihura nabyo.”
Uwaje ayoboye itsinda ryaturutse muri Sudani y’Epfo witwa Martin Elia Lomuro yavuze ko hari isomo rigatika bavanye mu Rwanda.
Ati: “ Hari ibyo twigiye ku Rwanda cyane cyane ibyerekeye kugarura amahoro mu gihugu kikiva mu ntambara.”
Avuga ko itsinda ayoboye nirigera muri Sudani y’Epfo rizashyira mu bikorwa ibyo ryize.
Ngo bazakora uko bashoboye bahurize hamwe imbaraga n’ibitekerezo kugira ngo bashakire hamwe umuti urambye w’ibibazo batewe n’intambara kiriya gihugu kimaze mo imyaka itari micye.