Mu nama yihariye iherutse guhuza intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zigahura n’abayobozi bakuru b’Ubushinwa, hemejwe ko imikoranire ikwiye gukomezwa .
Ni imikoranire izibanda ku uguteza imbere ubuhinzi, ubufatanye mu by’ikirere n’ubumenyi bwacyo, gufatanya mu kugarura no gucunga amahoro hirya no hino ku isi, kubaka ibikorwa remezo n’ubucuruzi.
Urundi rwego u Rwanda ruzakoramo n’Ubushinwa ni ugutunganya ubuki no kubwohereza ku isoko ry’Ubushinwa, ibihugu byombi bigaatanya no mu guteza imbere ikoranabuhanga rigenewe itangazamakuru no guteza imbere urwego rw’abikorera.
Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda ivuga ko iki gihugu gishima imikoranire yacyo n’u Rwanda kuko ari igihugu gikora ibyo cyemeye kandi kikabikora neza.
Wang Xuekun uhagarariye Ubushinwa mu Rwanda aherutse kubwira itangazamakuru ko u Rwanda ruzafatanya n’igihugu kugira ngo imishinga migari ibihugu byombi bihuriyeho igerweho.
Yagize ati: “ Sinshidikanya ko imishinga Abakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho izagera ku musaruro, Ibyo bemeranyijeho ni ibintu bishingiye ku bufatanye n’ubwizerane”.
Mu bufatanye kandi harimo no kuzarangiza imishinga y’ubwubatsi bw’imihanda itandukanye iri kubakwa mu Rwanda no gutangiza indi.
Hazarangizwa kandi kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II no kubaka bigezweho ikigo cya IPRC Musanze.
Ni imishinga izagira uruhare mu kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage y’aho izubakwa.
U Rwanda kandi rwemeranyije n’Ubushinwa ko buri ruhande rukwiye kwita ku bibazo by’urundi kugira ngo ubwo bufatanye bube ari ‘ubwa kivandimwe’.
Kugeza ubu Ubushinwa nicyo gihugu cya mbere ku isi gicuruzanya n’ibindi ku isi kuko bucuruzanya n’ibihuugu 155.
Ubwo bucuruzi bumaze imyaka 11 buri kuri urwo rwego.
Perezida wabwo Xijinping avuga ko igihugu cye kizakomereza muri uwo mujyo kandi ko kizakomeza kwagura ubwo bufatanye.
Ndetse Ubushinwa buherutse kwemeza ko ibihugu 33 bikennye byo muri Afurika byemerewe koherezayo ibicuruzwa byabyo byose nta musoro biciwe kandi 100%.
Ubuyobozi bw’Ubushinwa buherutse gutangaza gahunda zabwo mu myaka iri bwise the Global Development Initiative, the Global Security Initiative na the Global Civilization Initiative.
Izi gahunda zigamije ko Ubushinwa burushaho kuba igihangange kandi bugakorana n’ibihugu byose aho biri ku isi.
Ubushinwa Bwemeye Kongera Ikibatsi Mu Mubano Wabwo N’u Rwanda