Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Ushyira Ku Mbuga Nkoranyambaga Utitonze Byazakubuza Umugati
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ibyo Ushyira Ku Mbuga Nkoranyambaga Utitonze Byazakubuza Umugati

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 December 2022 11:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
An illustration photo taken on January 25, 2021 shows the application Clubhouse on a smartphone in Berlin, after Thuringia's state premier Bodo Ramelow admitted on the chat app to playing Candy Crush on his phone during online pandemic response meetings with German Chancellor Angela Merkel. - Bodo Ramelow, head of the eastern Thuringia state, made the confession during what he thought was a closed meeting on the invitation-only audio chatroom app Clubhouse at the weekend. (Photo by Odd ANDERSEN / AFP)
SHARE

Iyo umuntu yirukanywe ku kazi, akenshi yumva ko arenganyijwe. N’ubwo bishoboka ko uwo muntu koko yarenganyijwe mu buryo runaka, abahanga mu myitwarire bavuga ko bidakwiye ko ahita ajya ku mbuga nkoranyambaga ngo atangire abwire abantu ububi bw’aho yakoraga.

Bavuga ko mu ukuvuga nabi aho yahoze akora, nawe aba ari kwitangaho isura mbi.

Umwe mu bahanga mu kugira abantu inama zituma babaho bazira icyasha( babita reputation management experts) witwa  Roz Sheldon avuga ko uretse no kwirinda kujya ku mbuga nkoranyambaga ukandagaza aho wakoraga, abantu bakwiye no kwirinda gushyira ku mbuga nkoranyamanga ibyo babonye byose.

Birasanzwe ko nta muntu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi cyakwishimira gukoresha umuntu uzwi ho kutaba inyangamugayo cyangwa ikindi cyasha mu muryango mugari w’abantu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Taarifa iributsa abasomyi ko ubumuga, ibara ry’uruhu, igitsina cye, idini rye, aho akomoka, cyangwa ikindi atagizemo uruhare ngo kimubeho kitagombye kuba impamvu ituma yimwa akazi.

Ibigo by’ubucuruzi bibanza kureba niba runaka nta mateka mabi afite wenda atazwi na benshi ariko ashobora kuboneka ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amateka ashobora kuba atagize ibyaha bijyana nyirayo mu nkiko ariko agaragaza ko atari umuntu wo kwiringirwa cyane cyane mu nshingano azahemberwa.

Urubyiruko hirya no hino ku isi rukunze kwifotora cyangwa kwifotoza rugashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Hari n’abadatinya kuhashyira amafoto aberekana uko bateye cyangwa bavutse.

- Advertisement -

Ku mbuga nkoranyambaga haba haragenewe ahantu bagenzi babo bashobora gutangira ibitekerezo.

Ibyo bitekerezo rero hari ubwo biza binenga imyitwarire y’uwo watangaje iyo foto, izo ‘comments’ zituma hari bamwe mu bakoresha babona ko uwazivuzweho atari umuntu wiyubashye kandi wakubahisha ikigo ari gusaba gukorera.

Abakoresha baba bashaka umuntu utazagaragara nabi mu maso y’abakiliya baba abagura ibikoresho runaka ndetse n’abashaka serivisi zindi zisanzwe.

Abo bakoresha baribaza bati: “ Umunsi hagize umuntu uza kwaka serivisi iwacu akahasanga uyu muntu wigeze kugaragara atya kuri Facebook cyangwa Instagram tuzazibandwa tuzerekereza he?!”

Banibaza niba uwo muntu baramutse bamuhaye akazi yazacika kuri iyo myitwarire ntakomeze kwitwara nk’uko yari amenyereye.

Ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi ku bigo bikorera kuri murandasi kikanabigira inama y’uko byitwara ngo isura yabyo idahumana, kitwa Igniyte kivuga ko ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 71% muri kiriya gihugu bihorana impungenge ko isura yabyo ishobora gusigwa icyasha na bamwe mu bakozi babyo babicishije kuri murandasi.

Ibigo bigera kuri 12% byo byemeza ko byamaze guhura n’ako kaga, ubu bikaba biri kurwana no gusibanganya icyo cyasha.

Niyo mpamvu ibigo byinshi muri iki gihe, ndetse harimo n’ibikorera mu Rwanda, bibanza bikareba niba runaka ushaka akazi runaka ari ‘ntamakemwa na online.’

Abantu bagomba kuzirikana ko muri iki gihe umuntu asigaye arimo babiri.

Hari umuntu tubona hari n’undi uremwe mu ikoranabuhanga.

Iyi niyo mpamvu uzumva umuntu avuga ko ‘yari  ahari’ ariko ‘atari online.’

Bivuze ko umuntu muri iki gihe agomba kuba ari offline akaba na online icyarimwe kugira abe ahari mu buryo bwuzuye.

Abakoresha basigaye baramenye ko umuntu wo kuri murandasi nawe agomba gusuzumwa ngo harebwe niba nta makosa yakoreyeyo yatuma umuntu usanzwe( ari nawe ushaka akazi) akemangwa.

Mu rwego rwo kwirinda kuzahura n’ikibazo cy’uko umuntu wo ku mbunga nkoranyambaga akubuza amahirwe yo kubona akazi, uzirinde kuhashyira amafoto cyangwa amashusho wasinze.

Si ayo gusinda gusa ugomba kwirinda ahubwo n’amashusho wambaye imyenda abenshi bashobora kwibazaho uzayirinde.

Ibigo byinshi biha abantu akazi bishobora kutabyerura ariko bikora uko bishoboye bikarebe niba runaka ugiye guhabwa akazi gakomeye nta butumwa cyangwa ikindi yashyize kuri murandasi cyazatuma ikigo kijyaho umugayo.

Abakoresha bashakisha amakuru aho ari hose hose haba kuri LinkedIn, Instagram, Facebook, Twitter (cyane cyane Twitter) mbere yo kwanzura niba runaka yahabwa akazi n’ubwo mu bundi buryo byaba bigaragara ko agakwiye.

Bareba niba uwo muntu atagaragaraho ubusinzi, urugomo, guteka imitwe n’indi myifatire ijya ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abakoresha baba bashaka umukozi uzira amakemwa mu ngeri zose

Urugero ni abantu baba barigeze kubwira abakoresha babo ko barwaye ndetse bakaka impapuro zo kwa muganga ariko bakaza gukora ikosa ryo kujya gusangira na bagenzi babo hanyuma bagashyira ayo mafoto ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse no kuba iyo bagarutse ku kazi birukanwa, niyo bagiye gukora ahandi bikomeza kubakurikirana.

Bihuje n’ubwenge kandi kwirinda kugaragaza ibitekerezo ku ngingo z’ibibera ku isi bikomeye kuko hari ubwo wazakenera akazi kuri umwe mu bantu batishimiye kimwe cyangwa byinshi mu bitekerezo wigeze gutanga ku ngingo runaka.

Zimwe mu ngingo abantu bagomba kwirinda ni izerekeye ababana bahuje ibitsina, ibyerekeye ivangura ku ruhu, ubwoko, igitsina, gutinya abanyamahanga n’ibindi.

Ibigo bitanga akazi bihita byibaza uko umuntu utanga igitekerezo runaka gikakaye kuri imwe mu ngingo zivuzwe haruguru yazifata imbere y’umuntu uri mubo yavuzeho igihe  yazaba aje kumwaka serivisi.

Abahanga batanga inama ko ingingo nka ziriya ari ngombwa ko ziganirwaho ‘ahandi hatari online.’

Indi nama ihuje n’ubwenge ni ukwirinda guterana amagambo n’umuntu ukwenderanyijeho ku mbuga nkoranyambaga.

Ngo kirazira gutukana cyangwa guterana amagambo n’umuntu ku mbuga nkoranyambaga.

Igitangaje kandi kibabaje ni uko abantu benshi bibwira ko ibyo bandika ku mbuga nkoranyambaga biba bigiye bitazagaruka.

Baba bibeshya kuko ntaho bijya.

Urubuga nkoranyambaga abantu bakwiriye kwitondera gukoresha ni Twitter.

Uretse kuba ari urubuga rw’intiti, ibyamamare n’abakire, ni n’urubuga rwizerwa cyane kurusha izindi.

Ibintu uzandika kuri Twitter uzabe uzi neza ko niyo babigusubirishamo nyuma y’imyaka myinshi waba witeguye kubisubiramo nta mususu.

Ahandi ni kuri LinkedIn.

Aha naho abakoresha barahareba cyane kuko bazi neza ko herekana amwe mu mateka ya buri muntu wigeze gusaba akazi ahantu runaka kazwi akabishyira kuri murandasi.

Ibintu byose ushyira kuri LinkedIn ujye uba uzi neza ko ari ntamakemwa.

TAGGED:AbakoreshaAKAZIfeaturedImbugaNkoranyambaga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iby’Umutoza Wa Kiyovu Sports Byasubiwemo
Next Article Perezida Kagame Yavuze Uko Ikibazo Cy’Umutekano Mucye Muri DRC Cyakemuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?