Iby’Uko Umutoza W’Amavubi Akomeza Aka Kazi Byananiranye

Bamwe bavuga ko yari umutoza mwiza.

FERWAFA yemeje ko uwari umutoza mukuru wa  Amavubi, Frank Torsten Spittler, adakomeza kubikora kuko ibiganiro byo kongera amasezerano yagiranaga nawe ntacyo byageze ho. Uyu mugabo ukomoka mu Budage yari amaze umwaka atoza Amavubi.

N’ubwo mu mizo ya mbere atahabwaga amahirwe yo kubyitwaramo neza, yaje kwerekana ko ari umutoza mwiza.

Mu Ugushyingo 2024, ni bwo urugendo rwakorwaga n’Amavubi ashaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025 rwahagaze.

Hari nyuma yo kujya ku mwanya wa gatatu mu itsinda D afite amanota umunani.

- Kwmamaza -

Yari make ku buryo atari buhe Amavubi amahirwe yo gukomeza.

Ibyo birangiye, hakurikiyeho ibiganiro byo kureba niba impande zombi zari bwemeranye ku ngingo y’uko Spitter yakomeza gutoza Amavubi.

Hagati aho ariko, Spitter wari warangije inshingano ze kuko amasezerano y’akazi yari yarangiye yagiye iwabo mu kiruhuko kirangiza umwaka.

Itangazamakuru n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwibaza niba azakomeza inshingano ze cyangwa niba byararangiranye n’umwaka wa 2024.

Umuyobozi wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yabwiye B&B ko ibiganiro na Spitter byari bikomeje ndetse ko haburaga igihe gito ngo batangaze icyabivuye mo.

Nta makuru arambuye ku ngingo zaganirwagaho hagati y’impande zombi yatangajwe, icyakora ntihabuzemo irebana n’ingano y’umushahara FERWAFA yamugombaga.

Ku byerekeye ibyo Frank Torsten Spittler azibukirwaho, harimo ko Amavubi yatoje umwaka ushize yatsindiye ikipe y’igihugu ya Nigeria iwayo ibitego 2-1.

Mu mitoreze ye, uyu Mudage hari ibyemezo yafataga bikabangamira bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Amavubi barimo Hakim Sahabo na Rafael York.

Yavugaga ko impamvu ituma atabakinisha cyangwa bakazamo nk’abasimbura ari uko bakiniraga nabi bagenzi babo, ntibahererekanye umupira kandi bose bagize ikipe.

Azibukwa kandi ku mitoreze ye yatumye abakinnyi b’Amavubi berekana umukino wo guhererekanya umupira washimwe na benshi.

Hagati aho Amavubi azakina na Nigeria muri Werurwe 2025, umukino amakipe yombi azaba ashakamo itike yo kuzahatanira kujya gukina ashaka igikombe cy’isi cya 2026, ikazabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

FERWAFA ntiyumvikanye nawe ku mikoranire
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version