Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iby’Umutoza Wa Kiyovu Sports Byasubiwemo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Iby’Umutoza Wa Kiyovu Sports Byasubiwemo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 November 2022 9:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma  yo gutsindwa na Gasogi United, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahagaritse uwari umutoza mukuru w’iyi kipe witwa Alain-André Landeut.

Gasogi United iherutse gutsinda Kiyovu Sports  ibitego 3-1 mu mukino wabaye ku Cyumweru Taliki 27, Ugushyingo 2022.

Byarakaje cyane ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kuko nyuma y’uwo mukino Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ‘abaye ahagaritse’ umutoza mukuru.

Hari mu kiganiro yahaye itangazamakuru.

Ati: “ Ntabwo twishimye haba abafana ndetse na Komite. Ni yo mpamvu tugomba gufata imyanzuro kandi ikomeye kuko hari igihe umutoza cyangwa undi wese ashobora kuza akangiza ikipe.”

Ngo uwo ‘mutoza cyangwa umuntu uwo ari we wese’ akora ibyo ashatse kandi hari abantu baba ‘bashyizemo’ amafaranga menshi.

Ikindi kimaze iminsi kivugwa ni uko muri Kiyovu hamaze igihe havugwa umwuka mubi hagati y’umutoza n’abakinnyi.

Mvukiyehe avuga ko yari azi ko umwuka mubi washize mu bakinnyi n’umutoza ariko ngo yatangajwe n’uko ugihari!

Yabwiye itangazamakuru ati: “ Hamaze igihe hari umwuka mubi hagati y’umutoza n’abakinnyi. Nari nziko byarangiye nyuma y’inama twakoranye ariko mbere y’uyu mukino numvise ko yakuye Elissa Sekisambu ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga gukina uyu munsi abakinnyi n’abungiriza be barabimubaza ariko biranga, bigaragara ko rero hari ikibazo.”

Mvukiyehe avuga ko hari abantu bakina n’amafaranga aba yashowe mu ikipe

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere ari bwo umutoza Alain-André Landeut ari bwitabe ubuyobozi bukuru bwa Kiyovu Sports bukamumenyesha k’umugaragaro ibyemezo bwamufatiye.

Alain-André Landeut amaze amezi ane atoza Kiyovu.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 kugeza ubu aho Shampiyona igeze ku munsi wayo wa 11.

TAGGED:featuredKiyovuMvukiyeheShampiyonaUmutoza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakristu Gatulika 15,000 Barahurira I Kibeho Bibuke Amabonekerwa Ya Bikira Mariya
Next Article Ibyo Ushyira Ku Mbuga Nkoranyambaga Utitonze Byazakubuza Umugati
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?